00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yasezereye Musanze FC mu Gikombe cy’Amahoro

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 20 April 2022 saa 09:30
Yasuwe :

Ikipe ya Rayon Sports yasezereye Musanze FC nyuma yo kuyitsinda ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro, bituma ikomeza muri ¼ cy’iri Rushanwa, dore ko umukino ubanza wari warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Nishimwe Blaise ku munota wa 24, mbere y’uko Niyigena Clement atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 56 mu gihe Moussa Essenu yasoje akazi ku munota wa 70.

Igitego cya Musanze FC cyatsinzwe na Samson Irokan ku munota wa 61 kuri penaliti, nyuma y’uko Harerimana Obed yari amaze gukora ikosa kuri Ndizeye Samuel.

Rayon Sports yari ifite umukino mwiza wari wubakiye ku basore bayo nka Kwizera Perrot na Muhire Kevin bahererekanyaga umupira neza hagati mu kibuga, ari nabyo byavuyemo igitego cya Nishimwe cyabonetse nyuma y’akavuyo kabaye mu rubuga rw’amahina rwa Musanze FC.

Mu gihe cya kabiri, Rayon Sports yakuyemo Kwizera Pierrot hajyamo Mael Ndindjek ukina asatira. Ibi byatumye iyi kipe itangira gukina isatira izamu cyane, ari nabyo byayihesheje ibitego bibiri yatsinze.

Uku gusatira kandi kwavuyemo ikarita y’umutuku yahawe Kapiteni wa Musanze FC, Niyitegeka Idrissa ku munota wa 77. Ni nyuma y’uko yari amaze kubona ikarita ebyiri z’umuhondo.

Rayon Sports kandi yakoze izindi mpinduka zirimo gukuramo Essombe Willy Onana wasimbuwe na Sekmana Maxime ku munota wa 84 na Nsengiyumva Isaac waje gusimbura Muhire Kevin.

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira ibitego batsinze
Umuzamu wa Musanze FC, Ntaribi Steven, yagerageje gufasha ikipe ye ariko ntibyamukundira
Musanze FC yasezerewe mu Gikombe cy'Amahoro nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego 3-1
Rayon Sports yakomeje muri 1/4 cy'Igikombe cy'Amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .