Wickremesinghe w’imyaka 73, abaye Perezida wa munani wa Sri Lanka nyuma y’uko muri Gicurasi yari yaragizwe Minisitiri w’Intebe asimbuye Mahinda Rajapaksa, umuvandimwe wa Gotabaya Rajapaksa wahungiye muri Singapore mu cyumweru gishize, nyuma y’uko abigaragambya bateye inyubako asanzwe atuyemo.
Nyuma y’uko Gotabaya ahunze, Wickremesinghe yahise agirwa Perezida w’Agateganyo, nyuma yo kuba Minisitiri w’Intebe inshuro esheshatu zose, nubwo nta na rimwe yigeze arangiza manda ye.
Uyu mugabo ntabwo akunzwe n’abaturage, nubwo yakunze kurangwa n’ingamba zigamije kuzahura ubukungu.
Wickremesinghe wize amategeko, ayoboye ishyaka rya UNP rikuze kurusha andi yose muri Sri Lanka, ariko rikaba risigaranye umwanya umwe mu Nteko Ishinga Amategeko.
Si ibyo gusa kuko n’urugo rwe rwatewe rugatwikwa n’abigaragambya, ndetse ibiro bye nabyo bigaterwa mu minsi ishize.
Akimara kuba Perezida w’Agateganyo, yahise ategeka Igisirikare gukora ibishoboka byose kikagarura ituze mu gihugu, ndetse anongera igihe cy’ibihe bidasanzwe mu rwego rwo kugira ngo inzego zishinzwe umutekano zibone uburyo bwiza bwo kurandura imyigaragambyo.
Kugira ngo agere ku butegetsi, uyu mugabo yifashishije ishyaka rya SRPP rya Gotabaya uvuye ku butegetsi. Icyakora abaturage bamwe barimo n’abamaze iminsi bigaragambya bavuga ko batifuza Wickremesinghe kuko bakeka ko azakorera mu kwaha kwa Gotabaya, na cyane ko bari inshuti magara.
Manda y’uyu mugabo izasozwa mu 2024.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!