Abanyapolitiki bo muri Afurika y’Epfo bakomeje kotsa igitutu uyu Mukuru w’Igihugu nyuma y’aho abasirikare babo 14 bapfiriye mu mirwano bari bahanganyemo n’Umutwe wa M23 urwanya Leta ya RDC, bamusaba gukurayo abasigaye.
Ramaphosa wari wararahiriye gukomeza gufasha Leta ya RDC kurwanya uyu mutwe, yagaragaje ko yashimye imyanzuro yafatiwe mu nama ya EAC na SADC, by’umwihariko uwo guhagarika imirwano n’ubushotoranyi n’usaba Leta ya RDC kuganira n’impande zose bihanganye zirimo na M23.
Yagize ati “Umwe mu myanzuro y’ingenzi cyane yavuyemo ni uko abitabiriye inama ihuriweho bemeranyije ko ibiganiro by’imbonankubone bisubukurwa hagati ya Leta n’abatayegamiyeho, barimo M23. Ibi bizakorwa binyuze mu biganiro bya Luanda na Nairobi.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko imyanzuro yafatiwe mu nama ya EAC na SADC yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania tariki ya 8 Gashyantare ari ingamba shingiro zirema icyizere kiganisha ku mahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC.
Yagaragaje ko iyi myanzuro ari yo izatuma ingabo za Afurika y’Epfo, iza Tanzania n’iza Malawi ziri muri SAMIDRC zitaha, hashingiwe kuri iki cyizere cy’uko Uburasirazuba bwa RDC buzongera kubona amahoro.
Yagize ati “Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama ihuriweho ni ingamba shingiro zirema icyizere kiganisha ku mahoro arambye. Izi ngamba zizatuma ingabo za SAMIDRC zitaha.”
Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera we yamaze gufata icyemezo cyo gucyura ingabo zabo mbere y’uko inama ya EAC na SADC iba. Tariki ya 5 Gashyantare 2025, Ramaphosa na we yatangarije Abanya-Afurika y’Epfo ko izabo na zo zishobora gutaha.
Ingabo za SADC ziri mu burasirazuba bwa RDC kuva mu Ukuboza 2023. Zasimbuye iza EAC zariyo kuva mu 2022, ziyemeza gufasha Leta ya RDC gutsinsura M23 gusa ntibyazihiriye kuko zatakaje abasirikare benshi mu bihe bitandukanye.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!