00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Raila Odinga yashimiye Perezida Kagame ushyigikiye kandidatire ye muri AU

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 27 August 2024 saa 02:34
Yasuwe :

Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya, yashimiye Perezida Paul Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu bashyigikiye kandidatire ye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Ubu butumwa yabutanze nyuma y’igikorwa cyo gutangaza kandidatire ye cyayobowe na Perezida wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto, kuri uyu wa 27 Kanama 2024.

Yagize ati "Nishimiye ubufasha bwa Perezida Ruto, Museveni, Suluhu, Kiir, Kagame, Ndayishimiye, Kikwete na Obasanjo, kunyongerera intege no kunshyigikira mu gihe twatangiye ibikorwa byo kwiyamaza muri Komisiyo ya AU.”

Nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, Perezida Ruto yari yaratumiye abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bose uko ari umunani.

Abakuru b’ibihugu bitabiriye ni Perezida wa Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EAC, Salva Kiir Mayardit, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda na Samia Suluhu Hassan wa Tanzania.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen. (Rtd) James Kabarebe, yahagarariye Perezida Paul Kagame, na ho Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Gervais Ndirakobuca ahagararira Evariste Ndayishimiye.

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia nta babahagarariye muri iki gikorwa.

Jakaya Mrisho Kikwete wabaye Perezida wa Tanzania kuva mu 2005 kugeza mu 2015 na Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria kuva mu 1976 kugeza mu 1979 no kuva mu 1999 kugeza mu 2007 na bo bari bagiye gushyigikira Odinga.

Ibihugu byinshi byo muri EAC byemeye gushyigikira kandidatire ya Odinga kuri uyu mwanya. Mu rwego rwo kubishimangira, uyu munyapolitiki yasuye ibi bihugu, aganira n’abayobozi babyo.

Uyu mwanya Odinga azawuhatanira n’abandi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Djibouti, Mahmoud Youssouf, Anil Kumarsingh Gayan wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’ibirwa bya Maurice na Richard James Randriamandrato wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Madagascar.

Uzawegukana, azasimbura Moussa Faki Mahamat ukomoka muri Tchad, nyuma y’amatora azaba muri Gashyantare 2025.

Gen. (Rtd) James Kabarebe yahagarariye Perezida Kagame mu gikorwa cyo gutangaza kandidatire ya Odinga
Perezida Kagame ashyigikiye kandidatire ya Odinga ku buyobozi bwa Komisiyo ya AU
Odinga azaba ahatanye n'abandi bakandida batatu barimo uwa Djibouti, Maurice na Madagascar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .