RAB yavuze ku burwayi bw’ingurube bumaze iminsi muri Kigali na Rwamagana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ugushyingo 2020 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB cyasabye aborozi b’ingurube kwitwararika cyane nyuma y’indwara ya Ruje y’ingurube imaze iminsi yigaragaza mu turere two mu mujyi wa Kigali no mu Burasirazuba.

Muri iyi minsi aborozi b’ingurube bororera mu turere twa Rwamagana, Kicukiro, na Gasabo bari kugaragaza ko ingurube zabo ziri gufatwa n’indwara izica vuba ibi bikandindiza ubworozi bwabo.

Isuzuma ryakozwe na RAB mu borozi barwaje ndetse no muri laboratwari, ryerekanye ko iyi ndwara ari Ruje y’ingurube izwi nka Swine Erysipelas cyangwa Rouget du Porc mu ndimi z’amahanga ikaba iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa bacteria kitwa Erysipelothrix Rhusiopathiae.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick, rivuga ko ingurube yafashwe na Ruje igira umuriro mwinshi (41.1 – 42.8°C), igacika intege, ikagira ibibara bitukura ku ruhu, igahumeka nabi, amatwi akirabura, ikanga kurya no kunywa amazi, ikabyimba mu ngingo, ikananirwa kugenda igacumbagira. Ibi akenshi bikurikirwa n’urupfu. Ingurube ipfuye kandi ntiribwa iratabwa.

RAB yaboneyeho gusaba abroozi bose b’inguruba gushyira mu kato ingurube zafashwe n’izikekwaho ubwandu bw’iyi ndwara, gusukura neza ingurube n’ibiraro byazo hagaterwamo umuti wica udukoko (disinfectant) wabugenewe nk’uko babigirwamo inama n’abaveterineri; kumenyekanisha byihuse ingurube irwaye kuri ba veterineri babegereye kugira ngo babafashe kuvura ayo matungo; uhagarika kuzerereza ingurube ku gasozi no gushyira amatungo yabo mu bwishingizi.

RAB kandi yasabye abaveterineri bose mu mirenge n’uturere gukangurira aborozi gushyira mu bikorwa izi ngamba.

Imibare ya RAB igaragaza ko mu Rwanda hari ingurube zisaga miliyoni 1.38. Ku mwaka mu Rwanda habagwa inyama z’ingurube zingana na toni 23 000, umubare Guverinoma ishaka ko wongerwa ukagera kuri toni 67 076 bitarenze 2022.

RAB yasaye aborozi kwita cyane ku isuku y'ingurube zabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .