Binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda kugeza ubu u Rwanda rukorana n’amakipe atatu akomeye ariyo Arsenal yo mu Bwongereza, Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Bayern de Munich yo mu Budage.
Ubwo yari ari kubwiriza mu rusengero, Pasiteri Robert Kayanja yashimye cyane uburyo u Rwanda rwasobanukiwe ko ari igihugu cyigenga ku buryo gishobora no kwamamazwa n’amakipe y’i Burayi.
Yagize ati “Muzi u Rwanda, hari ikipe nziza cyane ku Isi mu mupira w’amaguru iyo bayita Arsenal. Buri gihe iyo bagiye gukina baba bamamaza u Rwanda.”
Yongeyeho ati “Babwira isi yose gusura u Rwanda, ushobora kwibaza ngo Abanyarwanda bagezeyo bate? kubera iki Abagande, abanya-Tanzania cyangwa abanya-Kenya batariyo? Ni uko bo basobanukiwe ko ari igihugu cyigenga n’abazungu bashobora kutwamamaza. Ibyo barabimenye.”
Uyu mupasiteri yavuze ko igitangaje ari uko ingagi u Rwanda ruba rwamamaza zitaruta izo Uganda ifite ariko ko rwamenye ameyeri yo gukurura ba mukerarugendo.
Ati “Ni ibiki se bari kwamamaza, ni amafaranga? Oya baramamaza ingagi. Ni zo baba bamamaza na Visit Rwanda. Izo ngagi zabo nyamara ni nke ugereranyije n’izacu muri Uganda. Bamenye ko iyo kipe iba irebwa n’Isi yose baravuga ngo reka dushyireho ijambo Visit Rwanda.”
Yakomeje agaragaza ko ibyo byatumye abantu basura u Rwanda biyongera akomeza ashima uko rwagize icyo gitekerezo.
Ubwo yaherukaga mu Rwanda mu giterane yari yatumiwemo na Apôtre Mignone Kabera, mu mpera z’Ugushyingo 2024, Robert Kayanja yashimye cyane ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse n’iterambere rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 30 gusa Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.
Gahunda ya Visit Rwanda ni imwe mu zikomeje gutuma ubukerarugendo bw’u Rwanda butera imbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!