Prof Sam Rugege yashyizwe mu nama y’ubutegetsi y’umuryango Weinstein International Foundation

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Ukuboza 2020 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Prof Sam Rugege wahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda, yagizwe umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango ugamije guteza imbere ikemurwa ry’amakimbirane binyuze mu bwunzi, Weinstein International Foundation.

Uyu muryango uherereye i San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika washinzwe n’inzobere mu bijyanye n’ubwunzi no gukemura amakimbirane.

Ufasha mu gutanga amahugurwa ku bijyanye n’ubwunzi no gukemura amakimbirane, gufasha imiryango haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga gukemura amakimbirane n’ibindi.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru uwo muryango wasohoye kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ukuboza, wavuze ko bishimiye kwakira Prof Rugege mu nama y’ubutegetsi kandi ko bizeye ko ubunararibonye bwe buzafasha mu guteza imbere intego zawo muri Afurika.

Uwashinze uwo muryango, Danny Weinstein yagize ati “Twishimiye ko Sam Rugege yaje mu nama yacu y’ubutegetsi. Ni umugabo wahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga wubashywe mu bijyanye n’ubwunzi, gukemura amakimbirane n’ubwiyunge. Azafasha umuryango wacu kugeza ubwunzi mu bice byinshi bya Afurika akoresheje umuhate n’ubwitange yagaragaje mu Rwanda. Kuvuga gusa ko twishimiye ko Rugege yinjiye mu nama yacu y’ubutegetsi, ntabwo bihagije.”

Prof Rugege na we yavuze ko yishimiye gushyirwa mu nama y’ubutegetsi y’uwo muryango.

Yagize ati “Nishimiye kuba umwe mu bagize Weinstein International Foundation. Uyu muryango ni indashyikirwa mu guharanira ikemurwa ry’amakimbirane mu mahoro, baharanira kugeza ubutabera kuri bose binyuze mu bwunzi no gushyigikira uburezi n’amahugurwa ajyanye n’ubwunzi hirya no hino ku isi.”

“U Rwanda rwagiye rwungukira byinshi muri gahunda z’uyu muryango, nkaba nishimiye kugira uruhare muri izi nshingano zidasanzwe by’umwihariko muri Afurika aho amakimbirane akomeje guteza ibibazo byakabaye byirindwa, bikabangamira iterambere.”

Rugege yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu Ukuboza 2019 nyuma y’imyaka 16 mu buyobozi bw’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda aho yabanje kurubera Visi Perezida, akaza no kurubera Perezida.

Mu minsi ishize, yatorewe kuyobora Akanama Ngishwanama k’Abunzi mu nkiko bazajya bifashishwa mu gihe ababuranyi bifuje gukemura ibibazo mu bwumvikane.

Aka kanama gashinzwe gutanga ubujyanama mu byo guhuza abantu, gukurikirana imikorere y’abahuza bigenga no kubagira inama no gufata ingamba zarushaho guteza imbere urwego rw’ubwunzi muri rusange.

Rugege ashimirwa kuba ubwo yari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yaragize uruhare mu mavugurura y’urwego rw’ubucamanza mu Rwanda cyane cyane mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, kongerera ubushobozi n’amahugurwa abacamanza, kuvugurura amategeko akajyanishwa n’igihe n’ibindi.

Prof Rugege yize amategeko muri Kaminuza zitandukanye nka Makerere University, Yale Law School na University of Oxford. Yatangiye umwuga we yigisha amategeko muri Makerere University mbere yo guhunga ubutegetsi bwa Idi Amin Dada mu 1976.

Yakomeje kwigisha muri Kaminuza zitandukanye muri Lesotho na Swaziland (eSwatini) nyuma aza kuba umwarimu muri Kaminuza ya Western Cape muri Afurika y’Epfo aho yigishije ibijyanye n’amategeko ajyanye n’Itegeko Nshinga ndetse n’amavugurura y’amategeko ajyanye n’ubutaka nyuma y’ivanguraruhu rya Apartheid.

Yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye birimo nk’icyo yahawe n’umuryango w’abanyamategeko muri Afurika y’Iburasirazuba, East African Law Society, ashimirwa umuhate n’umusanzu we mu guteza imbere umwuga w’abanyamategeko.

Umuhate we mu guteza imbere uwo mwuga kandi kandi washimwe n’Urugaga rw’abanyamategeko mu Rwanda ndetse n’ikigo Kigali Arbitration Centre cyamushimiye guteza imbere uburyo bwo gukemura amakimbikirane.

Prof Rugege afite ubunararibonye mu bijyanye n'ubwunzi no gukemura amakimbirane, akaba amaze imyaka isaga 40 mu bijyanye n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .