Uyu muhango wabaye mu gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Gicurasi 2022. Mu kwizihiza ibi birori byari byitabiriwe n’ubuyobozi bwa Prime Insurance ndetse n’abakozi bakorera mu mashami yayo hirya no hino mu gihugu. Hari kandi n’itsinda ry’umuziki risusurutsa abari aho.
Hakiriwe abakozi bashya mu mashami atandukanye binjiye mu muryango wa Prime Insurance mu gihe cy’imyaka itatu ishize kuva mu 2019, kuko kuva ubwo batabashaga guhurira hamwe kubera icyorezo cya Covid-19.
Muri uyu muhango, Ingabire Yves, umukozi ukora mu Ishami ry’Ubucuruzi yahembwe nk’umukozi mwiza wahize abandi, uretse ko n’abandi bakozi batandukanye bashimiwe ku musanzu wabo mu kazi ka buri munsi.
Umuyobozi Mukuru wa Prime Insurance, John Mirenge, yifurije umunsi mwiza w’umurimo abakozi ba Prime Insurance, abashimira uruhare bagira mu guharanira imikoranire myiza hagati yabo n’ababagana binyuze muri serivisi batanga.
Yagize ati "Ndashimira uruhare rw’indashyikira rwanyu rwo guteza imbere ikigo cyacu ndetse no kunoza serivisi mutanga. Ndifuza ko mwakomereza aho serivisi zacu zikarushaho kuba nziza ndetse abatugana tukabafasha mu buryo bunogeye."
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere serivisi batanga, yasabye abakozi gukoresha imbaraga zidasanzwe, kugira umurava no guharanira kwiyungura ubumenyi mu bice bitandukanye mu kazi bakora.
Yashimiye ubuyobozi bw’igihugu bubungabunga umutekano n’amahoro kugira ngo ibyo bakora byose bigende neza, ndetse ashima Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo ayoboye n’abafatanyabikorwa babo ku bw’ubufatanye bwiza bukomeje kuzamura imikorere myiza ya Prime Insurance.
Prime Insurance ni ikigo gitanga serivisi z’ubwishingizi mu Rwanda, kikaba cyarafunguye serivisi z’ubwishingizi bw’ubuzima mu mpera z’umwaka wa 2021.











AMAFOTO: Munyakuri Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!