Polisi yerekanye abantu barindwi bakekwaho gutega umumotari bakamwiba moto

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 31 Ukwakira 2020 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu yerekanye abantu barindwi bakekwaho ubufatanyacyaha mu gutega umumotari bakiba moto ye bakanayihindurira ibirango.

Aba bakekwaho ubu bujura bose uko ari barindwi bahurira kuba barafatanyije mu kwiba umumotari witwa Habyarimana Isdore, ukomoka mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Ngamba, aho batatu muri bo bafatanyije kwiba moto, babiri bafatanya kuyihisha naho abandi babiri bafatanya guhindura ibirango bya moto.

Umwe mu bafashwe ukomoka mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Mbuye, yavuze ko we na bagenzi be bacuze umugambi wo kwiba uwo mumotari, bakamuzana ku Ruyenzi bamukuye Nyabugogo bakamutega bakoresheje umugozi, maze we ahita ajya kuyihisha .

Ati"Njye na bagenzi bange twacuze umugambi wo kwiba moto, tuyambuye umumotari, mugenzi wange ajya kumuzana Nyabugogo aho twari turi ku Ruyenzi, aramuhirika yikubita hasi ntwara moto ye nsiga bari kurwana, nyijyana kuyibika ku mugabo w’inshuti yanjye ".

Uwo mugabo ngo yaje gufata iyo moto ayimurira mu Bugesera, ahageze nibwo yafashwe.

Habyarimana Isdore wibwe moto, yavuze ko yatwaye umugenzi, amugejeje ahitwa ku ndege ahasanga abandi bamuteze agaco, wa mugenzi aba amuteye umugozi mu ijosi.

Ati"Naje gutaha nimugoroba, ngeze Nyabugogo umusore arampagarika, arambwira ngo nimujyane ku Ruyenzi, dufata umuhanda. Turagenda tugeze ku Ruyenzi ahitwa ku Ndege, nibwo natambutse ngo ngere aho nakamuhagaritse, mbona abasore bahise bava ku rugo rumeze nk’ururiho uturabo, baza mu muhanda hagati, nawe akibabona yahise anaga umugozi mu ijosi ,ari nako aniga.”

Amaze gutabaza abantu baje gutabara , basanga moto barayitwaye ariko uwamunigaga baramufata bamushyikiriza inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko abantu bakwiye kureka amahitamo mabi bagakura amaboko mu mufuka bagakora.

Ati"Abantu bakora ibintu bidakoreka kandi by’ibyaha. Icyo twabwira abanyarwanda nibareke amahitamo mabi, udafite akazi agashakishe, niyitonde ajye mu mudugudu bamufashe. Polisi ntizahwema na gato gukurikirana abantu bakoze cyangwa bakekwaho ibi byaha, kandi ifite ubushobozi.”

Si ubwa mbere humvikanye amakuru y’abantu batega abamotari, bagamije kubambura moto zabo nubwo muri iyi minsi bisa nk’ibyagabanyije umuvuduko kubera imbaraga zashyizwemo n’inzego z’umutekano.

Abafashwe bavuze ko bari bamaze gupanga uburyo iyo moto izagurishwa
CP Kabera yasabye abanyarwanda kuvana amaboko mu mufuka, aho kujya mu bikorwa bibi byo kwiba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .