Ni nyuma y’uko abashoferi n’abacunga imizigo ku modoka iyo bajyanye imyanda muri icyo kimoteri, bageze mu ikorosi ricyegereye, bategwa n’izo nsoresore zishaka gufungura imodoka ku ngufu ngo imyanda irimo inyanyagire zikuremo ibiryo by’amatungo.
Abaganiriye na BTN bavuze ko ibyo byavagamo gushyamirana no kurwana bikomeye, bamwe bagakomeretswa n’izo nsoresore.
Umwe mu bacunga imizigo ku modoka yagize ati “Ni mayibobo ziba zanyweye ibiyobyabwenge zifite n’ibyuma zikadumomeretsa. Ntabwo wahangana n’abantu barenga 20 b’ibirara utazi ibintu bafite”.
Undi wari umaze guhangana na zo, yagize ati “Baje bitwaje amabuye barayadutera bashaka gufungura imodoka ngo ibishingwe byose binyanyagire mu muhanda. Bayaduteye intambara irarota, umwe muri twe bari bamumennye impanga, umushoferi na we bamukubise igiti cy’umuravumba”.
Abatwara imyanda bavuga kandi ko uretse kurwana n’izo nsoresore zikanabakomeretsa, hari igihe ubuyobozi bw’Umurenge wa Nduba bubahanira kumena imyanda ahatemewe kuko rimwe na rimwe iyo mirwano irangira n’ubundi imyanda yari mu modoka inyayagiye mu muhanda.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yavuze ko izo nsoresore koko zihari ariko ko batangiye kuzita muri yombi.
Ati “Twamenye ko hari insoresore zishyamirana n’abari mu modoka zitwara imyanda zigamije kugira imyanda imwe zivana mu modoka kugira ngo ziyishyire amatungo cyane cyane ingurube”.
Yakomeje ati “Twakoze operasiyo zo kubafata, tumaze guta muri ayombi abagera kuri batanu twafashe bagerageza kwiba. Amakuru dufite ni uko bagihari. Turacyashakisha uburyo bwo gukomeza kubafata, bityo abantu batwara imyanda ntibagire ikibazo”.
CIP Gahonzire yasabye abaturage n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zaho kubaha amakuru bakabasha guta muri yombi izo nsoresore zose.
Yaboneyeho kandi kuburira urwo rubyiruko arusaba gushaka ubundi buryo rwabonamo ibiryo by’amatungo butari urugomo kuko ababifatirwamo bari gukatirwa igifungo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!