00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yataye muri yombi 10 bakekwaho guhohotera umusore w’umunyeshuri i Kigali

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 16 December 2024 saa 06:52
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu 10 bakekwaho kugira uruhare mu guhohotera umunyeshuri w’imyaka 19 bivugwa ko akomoka mu Burundi, mu gihe hari n’abandi bagishakishwa.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’umusore w’umunyeshuri mu Mujyi wa Kigali, wakubiswe bikabije na bagenzi be, bikavugwa ko bashobora kuba bari bamumaranye iminsi umunani bamutoteza.

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 16 Ukuboza 2024, Polisi y’u Rwanda yavuze kuri icyo kibazo itangaza ko yamaze guta muri yombi bamwe mu bagize uruhare muri iki bikorwa, bivugwa ko bari banamumaranye iminsi baramukingiranye mu nzu.

Yagize iti “ Amakuru y’ihohoterwa ry’uyu musore twarayamenye. Dufatanyije na RIB, abakekwa 10 bamaze gufatwa bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga, abandi bafatanyije na bo barimo gushakishwa kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.”

Polisi yongeyeho ko uwahohotewe arimo kuvurirwa ku bitaro bya Masaka kandi imwifuriza kurwara ubukira.

RIB ifatanyije na Pilisi gushaka abahohoteye Umurundi uba mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .