00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi y’u Rwanda yashimye uko Abaturarwanda batangiye umwaka

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 1 January 2025 saa 08:43
Yasuwe :

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko umwaka wa 2025 watangiye neza kuko Abaturarwanda bari batuje kandi byishimye, nta kibahungabanya.

Mu kiganiro na RBA kuri uyu wa 1 Mutarama 2025, ACP Rutikanga yasobanuye ko ahantu harasiwe umwaka hari abantu benshi cyane kandi ko nta wagize ikibazo cy’umutekano.

Yagize ati “Urabona ko byari mu mutuzo nubwo abantu bari bishimye, ubona babyina, baririmba, nta kibazo cyabayeho kandi urabona ko bawusoje neza.”

ACP Rutikanga yatangaje ko abapolisi bagereye ku gihe aho bagombaga kurindira umutekano, haba ahaturikirijwe ibishashi ndetse no ku mihanda, kandi ko na bo bakoze akazi neza.

Yasabye abaturarwanda kwishimira umwaka mushya ariko bakazirikana ko bakwiye kunywa mu rugero, ntibahe abana ibisindisha, bakirinda ibiteza urusaku, abatwara ibinyabiziga bakitwararika.

Abaturarwanda benshi bari bateraniye ahaturikirijwe ibishashi
ACP Rutikanga yavuze ko Abaturarwanda batangiye umwaka mushya batekanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .