00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi y’u Rwanda n’iya Somalia zasinye amasezerano y’ubufatanye

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 15 June 2024 saa 01:14
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda n’iya Somalia byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’impande zombi mu bikorwa bitandukanye by’umutekano.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Félix Namuhoranye ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Somalia Gen. Sulub Ahmed Firin, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

Aya masezerano akubiyemo ubufatanye bw’inzego zombi za Polisi mu bijyanye no kurwanya ibyaha byambukiranya umupaka, kurwanya iterabwoba n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro no
kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Hari kandi kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga n’ikwirakwizwa ry’intwaro ntoya, guhanahana amakuru no gusangira ubunararibonye, guteza imbere amahugurwa no kubaka ubushobozi.

IGP Namuhoranye yashimiye mugenzi we kuba yaritabiriye ubutumire ari nabyo byatanze amahirwe ku nzego zombi za Polisi yo kuganira no gushimangira ubufatanye buhuriweho mu guhangana n’ibishobora guhungabanya umutekano.

Gen Sulub nawe yashimiye umubano mwiza hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, avuga ko aya masezerano ari ingenzi mu rwego rwo kongerera ubushobozi abapolisi bwo guhangana n’ibiteza umutekano mucye bigenda byiyongera birimo n’ibyaha byambukiranya umupaka cyane cyane iterabwoba.

Muri uru ruzinduko rw’akazi Gen. Sulub n’itsinda ry’intumwa ayoboye bagiriye mu Rwanda, bitabiriye n’umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo ahabwa ba Ofisiye bakuru mu gihe cy’umwaka, wabereye mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) mu Karere ka Musanze.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Somalia Gen. Sulub Ahmed Firin ashyira umukono ku masezerano
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Félix Namuhoranye yashyize umukono ku masezerano
Polisi y’u Rwanda n’iya Somalia byemeranyije ubufatanye buzahashya ibyaha nyambukiranyamipaka
Polisi y’u Rwanda yakiriye itsinda ry'abahagarariye iya Somalia
Polisi y’u Rwanda n’iya Somalia byasinye amasezerano azatanga umusaruro mu by'umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .