Ibi birori bigiye kuba nyuma y’aho Perezida Kagame atsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 14 n’iya 15 Nyakanga 2024, ku majwi 99,18%. Icyo gihe yari ahatanye na Dr Frank Habineza w’ishyaka DGPR wagize amajwi 0,50% na Mpayimana Philippe wagize 0,32%.
Perezida Zewde yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Kanama, yakirwa na Minisitiri mu biro bya Perezida, Judith Uwizeye.
Nyuma y’umwanya muto, Gen Burhan na we yageze i Kigali, yakirwa na Minisitiri w’Umutekano w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin.
Mu mwanya wakurikiyeho, Minisitiri Uwizeye yakiriye Perezida Samia wageze i Kigali mu masaa tanu y’amanywa, akomereza aho yafatiye ibyicaro mbere yo kwerekeza mu gikorwa nyirizina.
Uruzinduko rwa Perezida Zewde ni ikimenyetso cyo gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati ya Ethiopia n’u Rwanda ndetse n’ubufatanye mu nzego zirimo: umutekano, politiki, ubukerarugendo, uburezi n’ubutwererane.
Ubu bufatanye bushingira ku masezerano guverinoma z’ibihugu byombi zashimangiye muri Gashyantare 2024, nyuma y’inama yahurije i Addis Abeba abazihagarariye bari bayobowe na ba Minisitiri w’Intebe.
Uruzinduko rwa Gen Burhan na rwo rushimangira umubano mwiza uri hagati ya Sudani n’u Rwanda, ushingiye ahanini mu guteza imbere umutekano n’ishoramari rishingiye ku buhinzi, ubwubatsi, ingufu n’uburezi.
Kuri Tanzania n’u Rwanda, ibi bihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza n’ubufatanye bushingiye ku guteza imbere ikoranabuhanga n’itumanaho, gutezaimbere urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’ubuvuzi.
Zewde, Gen Burhan na Samia ni bamwe mu bakuru b’ibihugu 22 bitabira umuhango w’irahira rya Perezida Kagame. Uyu mubare wemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe kuri uyu wa 10 Kanama 2024.
Abandi bamaze kugera mu Rwanda barimo Perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo, Emerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Gen Mamadi Doumbouya wa Guinée Conakry, Brig Gen Brice Oligui Nguema wa Gabon, Embalo Sissoco wa Guinée Bissau, Faure Faure Gnassingbé wa Togo, Umwami Mswati III wa Eswatini, Faustin Archange Touadéra na Nana Akufo Addo wa Ghana.
Perezida wa Kenya, Dr William Samoei Ruto, byemejwe ko yamaze gufata indege imuvana i Nairobi, aza mu Rwanda kwitabira irahira rya Perezida Kagame. Ni umwe mu bategerejwe i Kigali mu mwanya uri imbere.
Si abakuru b’ibihugu gusa bategerejwe muri iki gikorwa, kuko harimo na ba Visi Perezida bane, ba Minisitiri b’Intebe babiri, ba Perezida b’Inteko zishinga amategekp babiri, batanu bayoboye imiryango mpuzamahanga n’iyo ku rwego rw’akarere na batatu bayoboye ibihugu na guverinoma baraba bahari.
Amafoto ya Perezida Zewde i Kigali
Gen Burhan yageze i Kigali
Perezida Samia na we yahageze
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!