00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Zimbabwe yanyuzwe n’ubwitabire bw’abakuru b’ibihugu mu irahira rya Kagame

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 August 2024 saa 09:44
Yasuwe :

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yagaragaje ko yanyuzwe n’ubwitabire bw’abakuru b’ibihugu bya Afurika mu birori by’irahira rya Perezida Paul Kagame w’u Rwanda byabaye kuri uyu wa 11 Kanama 2024.

Perezida Mnangagwa ni umwe mu bakuru b’ibihugu 22 bya Afurika bitabiriye ibi birori, mu rwego rwo gushyigikira ubuyobozi bwa Perezida Kagame no gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byabo n’u Rwanda.

Abandi bitabiriye ni Brig Gen Brice Oligui Nguema wa Gabon, Dr William Ruto wa Kenya, Samia Suluhu wa Tanzania, Wavel Ramkalawan wa Seychelles, Hassan Sheikh Muhamud wa Somalia, Lt Gen Mamady Doumbouya wa Guinée-Conakry, Ismail Omar Guelleh wa Djibouti na Umaro Sissoco Embaló wa Guinée-Bissau.

Hari kandi Nana Akufo-Addo wa Ghana, João Lourenço wa Angola, Lt Gen Abdel Fattah al-Burhan wa Sudani, Filipe Nyusi wa Mozambique, Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, Umwami Mswati III wa Eswatini, Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo.

Abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye ibi birori ni Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, Faure Gnassingbé wa Togo, Sahle-Work Zewde wa Ethiopia, Mokgweetsi Masisi wa Botswana na Andry Rajoelina wa Madagascar.

Ba Visi Perezida bane b’ibihugu birimo Uganda, ba Minisitiri b’Intebe babiri, ba Perezida b’Inteko zishinga amategeko, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga n’iy’akarere batanu ndetse na batatu bayoboye ibihugu cyangwa guverinoma na bo bitabiriye ibi birori.

Perezida Mnangagwa, mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga X nyuma yo kwitabira ibi birori, yashimiye Perezida Kagame ku bw’iki gikorwa, asobanura ko ubu bwitabire bw’abayobozi bo mu bihugu bya Afurika n’ahandi ari igihamya cy’umusaruro mwiza w’ubuyobozi bwe.

Yagize ati “Ubwitabire bw’abayobozi bo muri Afurika no hirya yaho ni igihamya cy’imiyoborere yawe ifite izana impinduka nziza. Nkwifurije manda y’ubutsinzi mu gihe ukomeje kuzamura u Rwanda aheza. Zimbabwe yifatanyije n’u Rwanda mu cyerekezo duhuriyeho cyo kugera kuri Afurika iteye imbere.”

Ubufatanye bw’u Rwanda na Zimbabwe Perezida Kagame yabuganiriyeho na Mnangagwa ubwo bahuraga mbere y’ibirori byo kurahira. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byarabyemeje biti "Abakuru b’ibihugu bashimangiye ubushake bwabo bwo gukomeza ubufatanye busanzwe butanga umusaruro hagati y’u Rwanda na Zimbabwe."

U Rwanda na Zimbabwe bisanzwe byifatanya mu guteza imbere ubwikorezi n’ibikorwaremezo, imigenderanire, ikoranabuhanga, uburezi n’abagore no kohererezanya abanyabyaha.

Abakuru b'ibihugu 22 byo muri Afurika bitabiriye ibirori by'irahira rya Perezida Kagame
Perezida Mnangagwa yagaragaje ko ubu bwitabire ari igihamya cy'imiyoborere myiza ya Kagame
Perezida Mnangagwa yahamije ko Zimbabwe izakomeza kwifatanya n'u Rwanda mu kugeza Afurika ku cyerekezo cyiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .