Perezida wa Turikiya yacyuriye u Bufaransa ku ruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Mata 2019 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Kwemera cyangwa kutemera Jenoside yakorewe Abanyarumeniya, bikomeje guteza umwuka mubi hagati y’ibihugu bimwe by’u Burayi na Turikiya itemera umubare w’abishwe muri icyo gihe ndetse ikavuga ko ibyabaye ari ubwicanyi budakwiye kwitwa Jenoside.

Ku wa 24 Mata nibwo hibukwa ubwo mu 1915 miliyoni 1.5 y’Abanyarumeniya yicwaga n’Ubwami bwa Ottoman (bwabyaye Turikiya) mu Ntambara ya Mbere y’Isi, bigafatwa nka Jenoside ya mbere yo mu kinyejana cya 20, nyamara Turikiya ikomeje guhakana uruhare rwayo, ivuga ko abapfuye bazize intambara n’inzara.

Kuri uyu wa Gatatu u Bufaransa bwazirikanye ku nshuro ya mbere umunsi wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abanyarumeniya, nk’uko byemejwe na Perezida Emmanuel Macron muri Gashyantare. Havuzwe ijambo rya Minisitiri w’Intebe Edouard Philippe, wanashyize indabo ku rwibutso rwubatswe mu Mujyi wa Paris.

Ibyo byose byarakaje Turikiya ndetse Perezida Recep Tayyip Erdogan, mu ijambo yavugiye kuri televiziyo yikije ku bwicanyi Ingabo z’Abafaransa zakoze guhera mu bukoloni, anikoma ibihugu ko bishaka guha amasomo Turikiya kandi bifite amateka yanduye.

Ati “Nitureba abashaka guha Turikiya amasomo ku burenganzira bwa muntu cyangwa demokarasi hamwe n’ikibazo cy’Abanyarumeniya no kurwanya iterabwoba, dusanga bafite amateka yuzuye amaraso. Biragaragara uwishe abantu 800 000 muri Jenoside yo mu Rwanda, Abafaransa babifitemo uruhare. Dufite ububiko bw’amakuru n’inyandiko bibigaragaza neza.”

Yabisanishaga n’ubuhamya butahwemye gutunga agatoki u Bufaransa ku nkunga bwahaye Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abasaga miliyoni, bugatanga intwaro mbere, muri Jenoside na nyuma yayo ndetse bugatererana n’abicwaga.

Erdogan yanagarutse ku bwicanyi Abafaransa bashinjwa muri Algeria, avuga ko inyandiko zigaragaza neza ko bagize uruhare mu bwicanyi n’iyicarubozo.

Édouard Philippe na we mu ijambo rye yasubije Erdogan ko u Bufaransa butazemera ikinyoma cyose, bukazakomeza gusaba ko Jenoside yakorewe Abanyarumeniya yemerwa nk’icyaha cyakorewe inyokomuntu.

Hashize igihe kinini Armenia na Turikiya bitumva kimwe niba ubwicanyi bwabaye bugahitana Abanyarumeniya miliyoni 1.5 bwakwitwa Jenoside.

Turikiya yemera ko Abanyarumeniya benshi babaga mu Bwami bwa Ottoman bishwe, ariko igahakana ko hari hagamijwe kubarimbura.

Turikiya kandi iheruka kugaragaza kutishimira Inteko Ishinga Amategeko y’u Butaliyani iheruka kwemeza ko ubwicanyi bwakorewe Abanyarumeniya ari Jenoside.

Kuri uyu wa Gatatu Turikiya yakumiriye ibikorwa byose mu Mujyi wa Istanbul, bigamije kwibuka Abanyarumeniya bishwe, aho AFP yatangaje ko ari ubwa mbere kubiburizamo byitabaje inzego zishinzwe umutekano.

Perezida wa Turikiya yacyuriye u Bufaransa ku ruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza