Ubu butumwa bwajyanywe n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Umutekano n’Iperereza (NISS), Brig Gen Jean Paul Nyirubutama.
Nk’uko ibiro ntaramakuru Akorda byabitangaje kuri uyu wa 26 Nzeri 2024, Perezida Tokayev yagaragaje ko hari intambwe nziza Kazakhstan imaze gutera mu mubano wayo na Afurika, agaragaza ko ari ngombwa ko igihugu cyabo cyagura umubano n’u Rwanda.
Uyu Mukuru w’Igihugu yaboneyeho kugaragaza ko yishimiye amasezerano yasinywe hagati ya Kazakhstan n’u Rwanda yo gukuriraho abaturage Visa mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza.
Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kazakhstan, Murat Nurtleu, kuri uyu wa 25 Nzeri 2024.
Minisitiri Nduhungirehe na Nurtleu bahuriye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bagiye guhagararira abakuru b’ibihugu mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Perezida Tokalev na Brig Gen Nyirubutama baganiriye ku nzego Kazakhstan n’u Rwanda byagiriramo ubufatanye, zirimo ubucuruzi ndetse no guhererekanya umuco.
Umubano w’u Rwanda na Kazakhstan watangiye mu mwaka wa 2016. Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga ni we uruhagarariye muri iki gihugu kiri ku mugabane wa Aziya.
Ubwiza bwa Kazakhstan
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!