Ni amakuru Umuvugizi wa Perezida Tshisekedi, Tina Salama, yemereje kuri televiziyo y’igihugu mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Kanama 2024.
Tina yagize ati “Tshibangu Kabeya Serge, Intumwa Nkuru ishinzwe gukurikirana imyanzuro ya Luanda n’ibiganiro bya Nairobi, yirukanywe ku nshingano.”
Nk’uko Umuvugizi wa Perezida Tshisekedi yabisobanuye, Sumbu Sita Mangu yagizwe Intumwa Nkuru ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya Luanda ndetse n’iy’imyanzuro y’imiryango y’akarere.
Tshibangu yatangiye guhagararira Perezida Tshisekedi muri Mata 2022 ubwo hatangiraga ibiganiro bya Nairobi byahuzaga Abanye-Congo bafite aho bahuriye n’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko abahagarariye imitwe yitwaje intwaro.
Ni we umutwe witwaje intwaro wa M23 ushinja kuwirukanisha muri ibi biganiro ubwo byatangiraga muri uko kwezi, awushinja kubura imirwano muri teritwari ya Rutshuru, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Yagaragaye inshuro zose yaherekeje intumwa za guverinoma ya RDC ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, mu biganiro bibera i Luanda guhera mu 2022. Ni ibiganiro bigirwamo uruhare rukomeye na Perezida João Lourenço wa Angola.
Bivugwa ko Tshibangu yafashwe amajwi atabizi anenga politiki ya Perezida Tshisekedi mu gukemura ikibazo afitanye n’u Rwanda n’umutwe wa M23. Mbere y’uko yirukanwa, ngo ku wa 29 Kanama yabanje guhamagarwa n’urwego rushinzwe iperereza muri RDC, ANR, ahatwa ibibazo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!