Ubu butumwa yabushyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Ambasaderi Téte Antonio, kuri uyu wa 19 Nzeri 2024 nk’uko byasobanuwe n’ibiro bya Perezida wa RDC.
Ibi biro byagize biti “Kuri uyu wa Kane, Perezida Félix Tshisekedi yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Téte Antonio, wamuzaniye ubutumwa bwa Perezida Joao Lourenco burebana n’Uburasirazuba bwa RDC.”
Minisitiri Téte yibukije ko uruzinduko yagiriye muri RDC rukurikiye ibiganiro bya Luanda bihuza intumwa z’iki gihugu n’iz’u Rwanda, asobanura ko bigamije gusuzuma intambwe ziterwa mu kubahiriza imyanzuro yafashwe.
Yagize ati “Uru ruzinduko rukurikiye inama yahuje abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ba RDC, Angola n’u Rwanda. Twahuriye i Luanda kugira ngo tuganire ku myanzuro yafashwe.”
Intumwa z’u Rwanda n’iza RDC zahuriye i Luanda tariki ya 14 Nzeri 2024. Zaganiriye ku ngingo nyamukuru zirimo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no guhagarika imirwano hagati y’impande zishyamiranye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Bivugwa ko intumwa za RDC zanze igitekerezo cya Angola cyo gusenya FDLR no kuganira bitaziguye n’umutwe wa M23 ugenzura ibice byinshi muri iyi ntara.
Minisitiri Téte ubwo yahuraga na Perezida Tshisekedi, yavuze ko Perezida Lourenço azakomeza gukora ibishoboka kugira ngo amahoro n’umutekano bigaruke mu burasirazuba bwa RDC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!