Mu ijambo yagejeje ku bagize imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC kuri uyu wa 11 Ukuboza 2024, Perezida Tshisekedi yatangaje ko iterambere ry’igihugu cyabo riri gukomwa mu nkokora n’umutekano muke mu Burasirazuba.
Yongeye gushinja u Rwanda gufasha M23 muri iyi ntambara yatangiye mu Ugushyingo 2021, agira ati “Aba banzi b’igihugu bakomeje kugenzura ibice byo muri teritwari ya Rutshuru, Masisi, Nyiragongo na Lubero, bagatera uguhunga kw’abaturage benshi.”
Ibirego byo gufasha M23 u Rwanda rwabiteye utwatsi kenshi, rusobanura ko nta shingiro bifite. Rwasobanuye ko ahubwo ingabo za RDC zikomeje kwifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR muri iyi ntambara, kandi ko bihuje umugambi wo kuruhungabanya.
Uyu mugambi wo guhungabanya u Rwanda washimangiwe na Perezida Tshisekedi mu mpera za 2023, ubwo yavugaga ko azasaba imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko uburenganzira bwo kurasa i Kigali mu gihe umutwe wa M23 warasa mu mujyi wa Goma. Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko azanatanga ubufasha mu gukura Paul Kagame ku butegetsi.
Perezida Tshisekedi yatangarije abagize Inteko Ishinga Amategeko ko kubera gushikama kw’ingabo z’igihugu cyabo n’ubufasha zahawe n’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC), zashoboye gusubiza inyuma abo yita abashotoranyi n’ababashamikiyeho.
Ati “Kubera gushikama kw’ingabo zacu n’ubufasha bwa SADC, twasubije inyuma abashotoranyi n’ababashamikiyeho, batekerezaga ko bashobora kugera ku ntsinzi byoroshye kandi by’ako kanya.”
Nubwo uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko ingabo zabo zasubije inyuma M23, uyu mutwe witwaje intwaro wakomeje kwagura ibirindiro muri Kivu y’Amajyaruguru, winjira muri teritwari ya Walikale mu Ukwakira 2024, inafata ibindi bice muri Lubero nka Kaseghe na Mathembe.
Perezida Tshisekedi yashimiye abasirikare ba RDC, abarwanyi bo muri Wazalendo n’ingabo z’ibihugu by’inshuti zapfiriye ku rugamba ubwo zari zihanganye na M23, ashima SADC kuba yarongereye ubutumwa bw’ingabo zayo muri Kivu y’Amajyaruguru ho umwaka.
Mu gihe kuva mu 2022 i Luanda hakomeje ibiganiro bihuza u Rwanda na RDC, Perezida Tshisekedi yashimiye mugenzi we uyobora Angola, João Lourenço ubiyobora nk’umuhuza washyizweho n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ku bw’umuhate afite ugamije kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.
Nubwo Angola, u Rwanda n’ibindi bihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga bishimangira ko ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zishyamiranye ari byo byakemura burundu ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, Perezida Tshisekedi yagaragaje ko atari ko abibona.
Perezida Tshisekedi yasobanuriye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko mu 2023 yatangije gahunda yo kuvugurura igisirikare, izatuma abasirikare b’igihugu cyabo batanga umusaruro ufatika.
Ati “Mu mwaka ushize, natangije gahunda yo kuvugurura igisirikare kandi ikomeje no muri uyu mwaka kugira ngo izafashe abasirikare gutanga umusaruro ku kazi. Nizeye ko iyi gahunda izafasha mu kugarura burundu amahoro, isigasire ubusugire bw’ubutaka bw’igihugu cyacu.”
Perezida Tshisekedi atanze ubu butumwa mu gihe ategerejwe mu biganiro bya Luanda tariki ya 15 Ukuboza 2024. Biteganyijwe ko azabihuriramo na Paul Kagame w’u Rwanda na João Lourenço wa Angola.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!