Minisitiri w’Ubutabera wa RDC, Constant Mutamba, aherutse gutangaza ko abantu 102 bashinjwa ubujura bibumbiye mu mutwe wa Kuluna bamaze kugezwa muri gereza zicungiwe umutekano ku rwego rwo hejuru zirimo Angenga, aho bategerereje kwicwa.
Uyu muyobozi yabwiye abanyamakuru ko hari abandi bantu 70 na bo bagiye koherezwa muri izi gereza, aho bazaburanishwa, bahamwa n’iki cyaha na bo bakazicwa.
Aba bose bafatiwe mu bikorwa bihuriweho n’igisirikare na Polisi ya RDC byo kurwanya ubujura bwitwaje intwaro mu mujyi wa Kinshasa, byahawe izina ‘Opération Ndobo’.
Umuyobozi muri Amnesty ushinzwe Afurika y’amajyepfo n’iy’uburasirazuba, Sarah Jackson, yatangaje ko Perezida Tshisekedi agomba guhagarika uyu mugambi bwangu kandi akabivuga ku mugaragaro.
Sarah yagize ati “Perezida Tshisekedi agomba guhagarika bwangu kandi ku mugaragaro imigambi yo kwicira abantu muri gereza ya Angenga cyangwa ahandi. Inteko Ishinga Amategeko ikwiye kwemeza isubika ry’igihano cy’urupfu mu gihe hategerejwe ko gikurwaho.”
Amnesty yagaragaje ko kohereza abantu muri gereza nka Angenga bihangayikishije kuko isanzwe ipfiramo benshi bitewe no kubura ibiribwa bihagije ndetse n’indwara zibibasira.
Leta ya RDC yasubukuye igihano cy’urupfu muri Werurwe 2024 nyuma y’imyaka 18 gisubitswe. Yasobanuye ko igamije kurwanya ibyaha birimo ubugambanyi n’ibikorwa bihungabanya umutekano wo mu mijyi, gusa imiryango mpuzamahanga ikomeje kuyotsa igitutu, iyisaba kugikuraho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!