Tshisekedi yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye, i Bujumbura ku mugoroba wo ku wa Gatatu, yakiranwa urugwiro na mugenzi we, Evariste Ndayishimiye.
Ibiro bya Perezida w’u Burundi byashimangiye ko ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza, bisobanura ko byashimangiwe n’urugwiro aba bakuru b’ibihugu bahuje ubwo bahuriraga i Bujumbura.
Byifashishije ifoto ya bombi bahoberana, byagize biti “Uko Félix Tshisekedi Tshilombo yakiriwe na mugenzi we w’u Burundi, Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye bigaragaza bidashidikanywaho umubano mwiza wa gituranyi ibihugu byombi bifitanye.”
Ni umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye cyane cyane ubw’ibisirikare by’ibihugu byombi, bisanzwe birwanyiriza hamwe imitwe yitwaje intwaro mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru kuva muri Kanama 2022.
Perezida Tshisekedi yagiye i Bujumbura kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu bihuriye ku isoko rusange ry’akarere ka Afurika y’iburasirazuba n’iy’amajyepfo (COMESA) iteganyijwe kuri uyu wa 31 Ukwakira 2024.
Mbere yo kujya i Bujumbura, Perezida Tshisekedi yabanje muri Uganda, aho yakiriwe na Yoweri Kaguta Museveni. Aba bakuru b’ibihugu baganiriye ku bufatanye byombi bifitanye mu kurwanya iterabwoba n’ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!