Tshisekedi arajya kwitabira inama yiga ku mushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uhuza icyambu cya Lobito giherereye mu ntara ya Benguela muri Angola, n’ibindi byo muri RDC na Zambia.
Biteganyijwe ko iyi nama yitabirwa n’abandi bakuru b’ibihugu, barimo João Lourenço wa Angola na Hakainde Hichilema wa Zambia. Ibiro bya Perezida wa Amerika byemeje ko na Biden umaze iminsi itatu muri Angola ayitabira.
Amakuru aturuka muri RDC avuga ko Perezida Tshisekedi ateganya guhura na Biden, aho bagirana ikiganiro cyihariye.
Ku cyambu cya Lobito kiri ku nyanja ya Atlantique hari umushinga munini wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi w’ibilometero 1300, uzahuza Angola, RDC ndetse na Zambia.
Muri Nzeri 2023, Amerika n’ibindi bihugu biri mu ihuriro G7 byiyemeje gutanga amafaranga akenewe kugira ngo uyu muhanda wa gari ya moshi wubakwe, cyane ko uzajya unyuzwamo umutungo kamere uturuka muri ibi bihugu bya Afurika, ujya mu bya G7.
Amerika n’ibindi bihugu biri muri G7 byateguye uyu mushinga kugira ngo bihatane n’u Bushinwa, na bwo bufite umushinga munini muri Afurika wo kubaka ibikorwaremezo bizifashishwa mu kongerera imbaraga ubuhahirane hagati yabwo n’uyu mugabane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!