Tariki ya 25 Mata 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wo muri RDC, Thérèse Kayikwamba wa Wagner, ni bo basinye aya masezerano.
Isinywa ry’aya masezerano ryabereye i Washington D.C, ryagizwemo uruhare rukomeye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio.
Minisitiri Nduhungirehe na Kayikwamba bemeranyije ko u Rwanda na RDC bigiye gutegura umushinga w’amasezerano y’amahoro uzasuzumwa n’impande zombi bitarenze tariki ya 2 Gicurasi 2025.
Amasezerano agena aya mahame yashimishije Perezida Trump, agaragaza ko atewe ishema no kuba akomeje kugira uruhare mu guhagarika intambara n’andi makimbirane hirya no hino ku Isi.
Ku wa 27 Mata, umunyamakuru yasabye Trump gusobanura icyo yiteze muri aya masezerano, asubiza ko abona ko u Rwanda na RDC bigiye kubona amahoro vuba.
Trump yagize ati “Yego. Dufite amakuru meza ku Rwanda na RDC. Ndatekereza ko tugiye kubona amahoro n’u Rwanda na Congo, n’ibindi bihugu bike biri hafi. Kizaba ari ikintu cyiza. Mu by’ukuri twizeye ko bizatanga umusaruro.”
Amerika yashoboye guhuza abahagarariye u Rwanda na RDC nyuma ya Qatar. Mu biganiro byaberaga i Luanda muri Angola kuva mu 2022 kugeza mu Ukuboza 2024, byagaragaraga ko impande zombi zananiwe kumvikana.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!