00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Touadéra yifatanyije n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu #Kwibuka28

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 April 2022 saa 04:21
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra yifatanyije n’Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro muri icyo gihugu mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umuhango wabaye ku wa 7 Mata 2022, mu Murwa Mukuru w’Igihugu, Bangui witabirwa kandi na Kayumba Olivier uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Centrafrique n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu.

Perezida Touadéra ari kumwe n’abahagarariye u Rwanda muri icyo gihugu bacanye urumuri rw’icyizere ndetse banunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Centrafrique, Kayumba Olivier yashimiye Perezida Touadéra waje kwifatanya n’u Rwanda muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka abasaga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko amateka y’u Rwanda mbere ya 1994, yaranzwe n’urwango n’amacakubiri, ivangura ndetse n’irondakoko mu Banyarwanda ari na byo byaje kugeza igihugu kuri Jenoside yaguyemo inzirakarengane.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Umuryango wa Francophonie n’Abanye-Centrafrique batuye mu mahanga, Sylvie Baïpo Temon yashimiye umuhate wa Guverinoma y’u Rwanda mu kongera kunga Abanyarwanda.

Minisitiri Sylvie Baïpo Temon yanashimiye Perezida Kagame ukomeje kuyobora neza igihugu ashyiraho gahunda zigamije kubanisha abaturage mu mahoro, imiyoborere myiza no kubateza imbere.

Muri iki gihugu cya Centrafrique kandi mu gace ka Bria mu Ntara ya Haute Kotto, habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, witabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo iz’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Ingabo z’u Rwanda muri Sudani y’Epfo naho bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko mu Ngabo n’Abapolisi y’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro, byabereye no muri Sudani y’Epfo.

Ni umuhango wabereye ahari Inkambi ya Tomping Base i Juba aho witabiriwe n’abarimo Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri muri Sudani y’Epfo, Dr Martin Alia Lomuro.

Minisitiri Dr Lomuro wavuze mu izina rya Guverinoma ya Sudani y’Epfo yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda bwongeye kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abandi bitabiriye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije, Deng Dau Deng, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’icyo gihugu , Lt Gen Thoi Chany ndetse n’Umuyobozi w’Abapolisi bari mu butumwa bw’Amahoro bwa Loni [UNMISS], Christine Fossen n’abandi.

Abayobozi bafatanyije gucana urumuri rw'icyizere
Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra yacanye urumuri rw'icyizere
Perezida Touadéra yifatanyije n'abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .