Ibi Perezida wa Kenya yabigarutseho ubwo yari mu gikorwa cyo gutangiza imikino ihuza abagize inteko zishinga amategeko zo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba iri kubera i Mombasa.
Yavuze ko umushinga wo kubaka uwo muhanda witezweho kwagura imigenderanire, ubucuruzi ndetse n’ishoramari mu Karere kandi impande zose bireba zikaba zaramaze kuwemeranyaho.
Yagzie ati “Ubu twamaze kumvikana na Uganda, u Rwanda na RDC ko uwo muhanda munini wa gariyamoshi uzaturuka i Naivasha ugakomereza muri ibyo bihugu ku buryo twese tuzajya tuwukoresha tugiye muri ibyo bice”.
Uwo muhanda witezweho kuzamura ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Akarere kuri ubu bukiri ku ijanisha rya 28% ndetse no gutanga umusanzu mu Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).
Imirimo yo kubaka uwo muhanda munini muri Uganda yaratangiye, aho hatangiye kubakwa ibilometero 272 uturutse i Kampala ukagera i Narobi muri Kenya bikazafata imyaka ine.
Ni mu gihe no muri Kenya na ho bamaze gukora inyigo aho igice bazubaka kizaba gituruka i Navasha kikagera mu Mujyi wa Kisumu kikazatangira kubakwa muri Mutarama 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!