Iki cyemezo cyafatiwe mu nama ya 24 y’abakuru b’ibihugu bya EAC, bateraniye i Arusha muri Tanzania kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2024.
Byari biteganyijwe ko Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari we utorerwa kuyobora uyu muryango, ariko ntiyitabiriye iyi nama,ndetse ntiyohereje n’umuhagararira.
Mu gihe abandi bakuru b’ibihugu bya EAC bari i Arusha, Perezida Tshisekedi we ategerejwe mu mujyi wa Isiro mu ntara ya Haut-Uélé kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2024, hamwe n’umugore we, Denyse Nyakeru.
Ibiro bya Perezida wa RDC byasobanuye ko Tshisekedi ageza ijambo ku batuye muri Isiro, kandi ko hamwe n’umugore we tariki ya 2 Ukuboza 2024 bazifatanya n’abakirisitu ba Kiliziya Gatolika mu isengesho ryo kwibuka umubikira Bienheureuse Anuarite Nengapeta wahowe ukwemera.
Perezida Ruto azayobora uyu muryango kugeza mu mwaka utaha, ubwo hazaba inama ya 25 isanzwe y’abakuru b’ibihugu bya EAC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!