00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ruto yateguje ko ibiganiro byo gukemura ikibazo cya RDC bishobora gusubukurwa vuba

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 24 May 2024 saa 03:55
Yasuwe :

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yateguje ko ibiganiro byatangiriye i Nairobi bihuza Abanye-Congo bafite aho bahurira n’intambara zo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demomarasi ya Congo, bishobora kongera kuba mu gihe cya vuba.

Ibi biganiro byatangiye muri Mata 2022 biyoborwa n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bigashyigikirwa n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Abibumbye (Loni). Ababyitabira ni abahagarariye ubutegetsi bwa RDC, abo mu mitwe yitwaje intwaro ndetse na za sosiyete sivili.

Mu cyiciro cya gatatu cy’ibi biganiro cyabereye i Nairobi kuva tariki ya 28 Ugushyingo kugeza ku ya 6 Ukuboza 2022, hari harafashwe umwanzuro w’uko icyiciro kizakurikiraho kizabera mu Burasirazuba bwa RDC mu 2023 ariko cyarasubitswe kubera impamvu itaratangajwe.

Ibi biganiro byagiye bikomwa mu nkokora ahanini n’imirwano yahanganishije ingabo za Leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa M23 umaze gufata ibice byinshi by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva mu ntangiriro za 2022.

M23 yitabiriye umunsi wa mbere w’ibi biganiro muri Mata 2022, yirukanwamo n’intumwa ya Perezida Félix Tshisekedi, Prof Serge Tshibangu, ubwo yashinjaga abarwanyi bawo kubura imirwano, nubwo ubuyobozi bw’uyu mutwe bwasobanuye ko ari ikinyoma.

Hashingiwe ku myanzuro y’abakuru b’ibihugu bya EAC, uyu muryango wohereje ingabo mu Burasirazuba bwa RDC kugira ngo zitambike impande zihanganye, ariko zirukanwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu, intambara yongera gufata ubukana.

Leta ya RDC yafashe icyemezo cyo kwitabaza ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) zo zajyanye muri Kivu y’Amajyaruguru intego yo gutsinsura M23, nubwo umuryango mpuzamahanga wo wari ukomeje gusaba ko habaho ibiganiro kuko ari byo byakemura ikibazo cy’umutekano muke mu gihe kirambye.

Perezida Ruto uri mu ruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024 yatangaje ko aherutse kohereza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, i Kinshasa, kugira ngo aganire n’ubutegetsi bwa RDC ku buryo ibiganiro bya Nairobi byasubukurwa.

Yagize ati “Nohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga i Kinshasa, bagiranye ikiganiro. Vuba, turareba uko twatangira ibiganiro bishingiye ku myanzuro ya Nairobi kubera ko twizera ko nta gisubizo cya gisirikare cyakemura ibiri kuba muri RDC. AU, EAC na Kenya nk’igihugu twiteguye icyo gikorwa.”

Perezida Ruto aherutse gutangariza umunyamakuru wa Jeune Afrique ko ikibazo cya M23 na Leta ya RDC ari icy’Abanye-Congo, bityo ko bakwiye kwicarana nk’abenegihugu, bakaganira kugeza bagikemuye burundu.

Ibiganiro bya Nairobi biheruka mu mpera za 2022 byagombaga gukomereza muri RDC ariko ntibyabaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .