Ubu busabe yabutanze kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2024, ubwo abakuru b’ibihugu byo muri EAC bahuriye mu nama i Arusha muri Tanzania, bari bamaze kumutorera iyi nshingano.
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko muri manda ye, azateza imbere imibereho y’abaturage bo muri uyu muryango, yongerere imbaraga ubucuruzi bw’imbere ndetse n’ishoramari.
Yabwiye bagenzi be ko azaharanira amahoro n’umutekano mu karere, ateze imbere imiyoborere myiza, asobanura ariko ko kugira bigerweho, uyu muryango ukeneye amafaranga yo kwifashisha.
Perezida Ruto yibukije ibihugu bigize EAC ko bifite inshingano yo gutanga umusanzu ngarukamwaka bisabwa, bikawutangira ku gihe kugira ngo wifashishwe mu gushyira mu bikorwa imishinga y’umuryango.
Yagize ati “Ndasaba ibihugu binyamuryango gukora ibyo byemeye, bigatangira umusanzu ku gihe kugira ngo wihutishe ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zirambye zikenera amafaranga.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko ibihugu nibitangira ku gihe imisanzu bisabwa, “bizafasha ubunyamabanga bukuru bwa EAC kubona amafaranga bukeneye, bubone ubushobozi bwo gukora inshingano yabwo.”
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni cyo gihugu cyonyine kitigeze gitanga imisanzu muri EAC kuva cyinjiramo. Byarakaje bamwe mu badepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’uyu muryango, basaba ko cyafatirwa ibihano birimo gukumirwa mu bikorwa by’imbonankubone.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, aherutse gusobanura ko kuba RDC itaratanga uyu musanzu bitatewe no kubura ubushobozi, ahubwo ko byatewe n’ubushake buke.
Yagize ati “Kugeza ubu ngubu nta giceri na kimwe barishyura. Rero wagira ngo ni ibibazo by’ubukungu cyangwa by’intambara muri Congo. Ntabwo ari ko bimeze kuko amafaranga yose barayishyura muri SADC, ntabwo ari ko bimeze muri ECCAS, muri AU, muri UN, aho batishyura honyine ni muri uyu muryango.”
Kugeza ku musozo w’umwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025 watangira, RDC irimo ibirarane bya miliyoni 22,5 z’Amadolari ya Amerika. Ibindi bihugu bigize uyu muryango byatanze imisanzu yabyo kugeza mu mwaka w’ingengo y’imari ushize.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!