00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ruto yakebuye amahanga adaha agaciro Abanyafurika

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 18 May 2024 saa 11:33
Yasuwe :

Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, yakebuye amahanga aha abo muri Ukraine na Gaza agaciro kurusha Abanyafurika; iyo bigeze mu gukemura ibibazo bibangamiye umutekano w’abaturage.

Ruto ubwo yari mu nama y’ihuriro Africa CEO Forum i Kigali kuri uyu wa 17 Gicurasi 2024, yatangaje ko ibihugu nka Sudani, Somalia na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byugarijwe n’umutekano muke, ariko ko bidahangayikishije Amerika n’u Burayi.

Yagize ati “Twabonye Amerika, tubona u Burayi bishora za miliyari muri Gaza, miliyari muri Ukraine. Wigeze ubona izo miliyari muri Afurika? Dufite ibibazo mu Burasirazuba bwa RDC, muri Somalia na Sudani.”

Perezida wa Kenya yakomeje ati “Twizera ko ubufatanye bunoze bukwiye kubakwa hagati ya Afurika na Amerika, n’u Burayi, ikibazo cy’umutekano kikajya cyitabwaho ahantu hose; haba ari muri Afurika, haba Gaza cyangwa Ukraine, ni abantu kandi nta muntu mwiza kurusha undi. Twese turi abantu.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko ibihugu bya Afurika nka Kenya n’u Rwanda bihaguruka, bikajya gufasha ibindi byugarijwe n’umutekano muke. Yasabye ko Amerika n’iyi miryango byajya bireberaho, bigatanga umusanzu wabyo bitavanguye.

Mu gihe ateganya kugirira uruzinduko muri Amerika tariki ya 23 Gicurasi 2024, Ruto yateguje ko iki kibazo kiri mu byo azaganira na Joe Biden n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko Amerika n'u Burayi bikwiye guhindura uburyo bifata Abanyafurika
Iri jambo yarivugiye mu nama ya Africa CEO Forum yari imaze iminsi ibiri ibera mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .