00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ruto yagaragaje ko Leta ya RDC idakwiye kwegeka ikibazo cya M23 ku Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 21 May 2024 saa 08:15
Yasuwe :

Perezida wa Kenya, Dr William Samoei Ruto, yagaragaje ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) budakwiye kwegeka ikibazo cy’umutwe witwaje intwaro wa M23 ku Rwanda.

Kuva mu ntangiriro za 2022, Leta ya RDC itangaza kenshi ko M23 atari umutwe w’Abanye-Congo ahubwo ko ari uw’Abanyarwanda, bashyigikiwe n’ingabo z’u Rwanda, gusa ibi bitandukanye n’ibyo yemereye mu biganiro byahuje abakuru b’ibihugu byo mu karere.

Mu kiganiro na Jeune Afrique, Perezida Ruto yagaragaje ko bitumvikana kuba ubutegetsi bwa RDC bwegeka iki kibazo ku Rwanda kandi bwaremeye ko abarwanyi b’uyu mutwe ari Abanye-Congo.

Yagize ati “Nk’abakuru b’ibihugu twahuriye mu nama, turabaza tuti ‘Ese abantu ba M23 ni Abanyarwanda cyangwa ni Abanye-Congo?’ Maze RDC iravuga ngo ‘Ni Abanye-Congo’. Impaka zari zirangiye. Niba se ari Abanye-Congo, gihinduka ikibazo cy’u Rwanda gite?”

Leta ya RDC yita M23 umutwe w’Abanyarwanda, iyo igaragaza impamvu idakwiye kuganira na wo kugira ngo ibibazo byatumye ufata intwaro bikemuke. Hari n’ubwo ivuga ko ari umutwe w’iterabwoba ukwiye gutsinsura.

Ku ruhande rw’u Rwanda ariko, Perezida Paul Kagame yasobanuye kenshi ko abarwanyi ba M23 beguye intwaro kugira ngo barwanirire uburenganzira bwa bene wabo barimo abarenga bamaze imyaka irenga 20 bari mu nkambi z’impunzi mu Rwanda.

Muri iki gihe, ingabo za RDC zifatanyije n’iz’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo, FDLR n’abacancuro zihanganye na M23 mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Intego nyamukuru iri huriro rifite ni ukwambura abarwanyi ba M23 ibice byose yafashe, ariko ntacyo bitanga kuko bakomeje gufata ibindi bice, birimo agace ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro ya Coltan, izenguruka umujyi wa Sake.

Perezida Ruto yavuze ko Leta ya RDC yemera ko abarwanyi ba M23 ari Abanye-Congo, bityo ko idakwiye kwegeka ikibazo cyabo ku Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .