Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano, byitezwe ko Perezida Ruto akora amavugurura muri Guverinoma yari igizwe n’ihuriro Kenya Kwanza, akongeramo bamwe mu bagize ishyaka ODM rya Odinga.
Odinga ni umwe mu banyapolitiki barwanyije Ruto kuva yajya ku butegetsi muri Nzeri 2022, ndetse yanayoboye imyigaragambyo ikomeye imusaba kwegura, amushinja kutagira icyo akora ku mibereho ikomeje guhenda.
Iyi myigaragambyo yabaye iminsi myinshi, yari ifite intero ya “Ruto Must Go” (Ruto Agomba Kugenda) yangirikiyemo byinshi birimo inyubako y’ishyaka UDA riri ku butegetsi n’ibindi bikorwaremezo, hakomereka benshi.
Nyuma yo gusinya aya masezerano, Perezida Ruto yatangaje ko ari we wegereye Odinga, amumenyesha ko amwubaha nka mukuru we, amusezeranya ko azamwubahisha muri Kenya.
Perezida Ruto yasobanuye ko nyuma y’amezi habaye amatora, yahamagaye Odinga, amubwira ati “Wabaye umuyobozi w’ishyaka ryanjye, wabaye mukuru wanjye, uyu munsi ku bw’ubuntu bw’Imana ndi Perezida, nshaka ko ufatwa neza, kandi nzakora icyo bisaba cyose kugira ngo wubahwe muri Kenya.”
Guhangana kwa bombi kwarangiye mu mwaka ushize ubwo Perezida Ruto yiyemezaga gushyigikira kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), nubwo yatsinzwe amatora yabaye muri Gashyantare 2025.
Perezida Ruto yasobanuye ko gushyigikira Odinga bitagamije kugabanya igitutu yariho muri Kenya, kandi ko nta zindi nyungu agamije, keretse guha icyubahiro uyu munyapoliti ku bw’ibyo yakoreye Kenya no kwakira umusanzu we muri Guverinoma.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!