Aba ni Baribonekeza Jean Baptiste wari ushinzwe ubutabera n’ubutegetsi, Sibomana Cyrille wari ushinzwe gutegura amategeko na Harerimana Arcade. Batawe muri yombi, bafungirwa muri gereza ya Mpimba.
Mu kiganiro n’abanyamuryango b’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, cyabereye mu ntara ya Gitega, Perezida Ndayishimiye yatangaje ko uwari umujyanama we mukuru yari yarigize intama kandi ari ikirura.
Yagize ati “Mwigira intama muri ibirura. Ni yo mpamvu mvuga ko ubunyangamugayo buterwa no kubura uburyo. None ntimuri kumpemukira mubona? Nta mujyanama wanjye mukuru wampemukiye mubona? Njyewe nari nzi ko ari umuhanga, nari nzi ko ari muzima muhuye, kumbe ni ikirura muhuye, ntubimenye.”
Imfungwa zirenga 5000 zahawe imbabazi na Perezida ni izahamijwe ibyaha bito. Ndayishimiye yasobanuye ko abajyanama be bafunguje abashobora kwica u Burundi, kandi baragombaga gufunguza ababwubaka.
Ati “Aho kurekura umuntu ujya guteza imbere igihugu, ukarekura ujya kwica igihugu! …Bitwaje ko bakorera mu biro iwanjye, baragenda bavuga ko ’hariho amabwiriza duhawe’, aba n’aba, n’aba bagomba gutaha. Bavuze ngo ‘Rero tubishyire muri raporo’, ngo ‘Oya, iki ni icyitonderwa’ kugira ngo simbimenye.”
Mu 2023, Perezida Ndayishimiye na bwo yeguje Tabu Révocat wari umujyanama we mukuru, amusimbuza Baribonekeza. Tabu na we yaribasiwe, azira kuba yaragiriye Umukuru w’Igihugu inama yo kuvira mu ndege muri Tanzania ubwo yari avuye mu ruzinduko muri Cuba.
Tabu yagiriye Perezida Ndayishimiye iyi nama mu gihe byahwihwiswaga ko mu Burundi hashobora kuba habaye Coup détat, kugira ngo indege ye idahanurirwa i Bujumbura.
Perezida Ndayishimiye yatangaje ko bigoye gukorana n’abajyanama, ashimangira ko atabishobora mu gihe yaba adakorana n’Imana.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!