00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ndayishimiye yategetse ko abarenga 5400 bafungurwa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 15 November 2024 saa 11:45
Yasuwe :

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yategetse ko abantu 5442 bafungiwe mu magereza atandukanye y’iki gihugu, bafungurwa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2024 byasobanuye ko abagiye gufungurwa bangana na 41% by’abafunzwe bose (13.211), byemeza ko bose ari abahamijwe ibyaha bito.

Iri tegeko Perezida Ndayishimiye yaritanze ubwo yaganirizaga abafungiwe muri gereza ya Muramvya iri rwagati mu Burundi, asobanura ko rigamije kugabanya ubucucike.

Yagize ati “Ikiduhangayikishije cyane ni umubare w’umurengera ugaragara mu magereza, uruta cyane ubushobozi bwayo.”

Nk’uko BBC Gahuza yabitangaje, Perezida Ndayishimiye yasobanuye ko imfungwa nyinshi zihombya Leta, agaragaza ko gufungurwa kw’aba bigabanya umutwaro w’amafaranga menshi ashorwa mu magereza.

Yagize ati “Nzi ko aba bonyine barekuwe, amafaranga bishyurirwa, nta wafunzwe ntimwakongera kuvuga ngo ‘Abanyeshuri babuze intebe’ cyangwa ngo ‘babuze ibitabo’. Nimwumve uburyo duhomba.”

Perezida Ndayishimiye yatangije gahunda yo gufungura imfungwa muri Gashyantare 2024. Icyo gihe hafunguwe 558, byari binateganyijwe ko abandi bazafungurwa mu byiciro ariko ntabwo byabaye.

Abantu 5442 bangana na 41% by'abafungiwe mu magereza atandukanye mu Burundi bagiye gufungurwa
Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko gufungura aba bantu bizagabanyiriza Leta umutwaro w'amafaranga ishora mu magereza
Amagereza yo mu Burundi afungiwemo abantu 13.211, barenze cyane ubushobozi bwazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .