Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko uru ruzinduko rwahawe umugisha n’Imana, kandi ko yari yatumiwe kugira ngo yitabire isengesho ryo gusabira Amerika.
Perezida Ndayishimiye yasobanuye ko mu gihe yari muri Amerika, yabonye umwanya wo kugaragaza amahirwe Imana yahaye u Burundi, Umuvugabutumwa anasengera igihugu cyabo n’ubuyobozi bwacyo.
Yagize ati “Bafashe n’umwanya wo gusengera igihugu cyacu no kudusengera nk’abayobozi. Ni ikimenyetso cyiza cyerekana umutima Abanyamerika bafite ku Burundi.”
Ndayishimiye yatangaje ko yaganiriye n’Abasenateri b’Abanyamerika, bamwizeza ko bazashyira u Burundi muri politiki ya Amerika kugira ngo ibufashe gutera imbere, hashingiwe ku cyerekezo cyabwo cya 2040 na 2060.
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko ubusanzwe iyo agennye Minisitiri runaka, Sena imwemeza bidasabye ko umubaza ibibazo kandi byakabaye biwufasha kumenya niba azashobora inshingano.
Yasobanuye ko yasanze Sena muri Amerika yo idashobora kwemeza umuyobozi wagenwe na Perezida, itabanje kumubaza ibibazo bituma imenya ubushobozi bwe, agaragaza ko u Burundi na bwo buzigana iyi mikorere.
Ati “Sena nabonye ko ikora byinshi. Umukuru w’Igihugu abwiye Sena ati ‘Uyu muntu ni we nshaka kugira Minisitiri, azabe muri iyi nshingano’, barakwihamagarira ukisobanura, babonye ntacyo uzashobora, ntibagutore. Urumva rero, aho nahakuye isomo. Twebwe turohereza, ntibamubaza ibibazo.”
Perezida w’u Burundi waherekejwe n’umugore we, Angeline Ndayubaha, yashimye Imana yamushoboje kugirira uru ruzinduko muri Amerika, agaragaza ko yizeye ko u Burundi buzagera ku iterambere nk’irya Amerika.
Yagize ati “Rero ndashimira Imana Ishoborabyose yadushoboje gukora uru rugendo, urugendo rurimo isomo rinini cyane. Turabizi ko Imana izakomeza kutuyobora kugira ngo amasomo dukura hirya no hino, dusabe Imana igumane natwe kugira ngo natwe tugire igihugu giteye imbere nka Amerika.”
Perezida Ndayishimiye yatangaje ko hari abashoramari b’Abanyamerika bamusezeranyije gushora imari mu Burundi, kandi ko igihugu cyabo kizafashwa mu guteza imbere abahanga bacyo kugira ngo bazagifashe kugera ku cyerekezo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!