Ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Burundi, Brig Gen Ninteretse Joseph wari umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Polisi, yasimbuye Gen Maj Frédéric Budomo wari kuri uyu mwanya kuva mu Ukwakira 2021.
Icyemezo cyo kugena Brig Gen Ninteretse kuri uyu mwanya, cyemejwe n’abasenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi bose uko ari 39.
Col Kenyata Joseph yagizwe komiseri mukuru w’ishami rya Polisi rishinzwe ubucamanza, Brig Gen Nibaruta Anicet agirwa komiseri mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe umutekano w’imbere.
Iteka rya Perezida Ndayishimiye rigaragaza ko Col Nzitabakuze Arthémon yagizwe umuyobozi ushinzwe iperereza mu biro bikuru bya Polisi, Col Nzigiyimana Damien Emmanuel agirwa umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikoresho.
Col Bigirindavyi Abraham yagizwe umuyobozi muri Polisi ushinzwe kunoza umubano wa Polisi n’abayigana n’imibereho myiza, Col Nduwamungu Richard agirwa umuyobozi wungirije ushinzwe imiyoborere no gucunga umutungo.
Mu bice bitandukanye by’u Burundi hashyizweho ba Komiseri bungirije bashinzwe umutekano wabyo, barimo Col Ndayikengurukiye Innocent washyizwe mu Burengerazuba, Col Hakizimana Dominique washyizwe mu Majyaruguru, Col Bigirimana Barthélémy washyizwe mu Burasirazuba na Col Bizimana Donatien washyizwe mu Majyepfo.
Col Manariyo Emmanuel yagizwe Komiseri wa Polisi mu ntara ya Kirundo, Col Niyongabo Dismas agirwa Komiseri wungirije mu Burengerazuba ushinzwe urwego rwa Polisi rw’ubucamanza.
Irindi teka rya Perezida Ndayishimiye ryasohotse kuri uyu wa 5 Ukuboza 2024, rigaragaza ko yagize Maj Mpabansi Pamphile Umuyobozi Mukuru w’ishuri rikuru rya Polisi, ISP.
Perezida Ndayishimiye yakoze impinduka no muri Minisiteri ishinzwe umutekano w’imbere mu Burundi, ahereye ku Muyobozi Mukuru ushinzwe kurinda abasivili no kurwanya ibiza. Uyu mwanya wahawe Gen Maj Ndikumana Roger.
Col Ndayiragije Ernest yagizwe umuyobozi tekiniki muri Minisiteri y’Umutekano ushinzwe imyitwarire y’abapolisi, Col Ndayinginga Sosthène agirwa umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa byo kurinda abasivili mu ntara ya Bujumbura.
Col Mbarirande Michel yagizwe umuyobozi muri iyi Minisiteri ushinzwe guhuza ibikorwa byo kurinda abasivili mu ntara ya Cankuzo, Lt Col Habonimana Gilbert ahabwa inshingano nk’iyi muri Cibitoke.
Mu ntara ya Gitega, Col Ntirampeba Albert yagizwe umuyobozi uhuza ibikorwa byo kurinda abasivili, Col Salum Alex ahabwa nk’iyi nshingano muri Kayanza, Col Ndabahagamye Bonfort ashingwa kurinda abasivili muri Muramya.
Col Masabo Léopold yagizwe umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa byo kurinda abasivili mu ntara ya Muyinga, Col Miburo Gérard ahabwa nk’iyi nshingano muri Rutana. Col Hatungimana Alexis we yagizwe ibikorwa byo kurinda abasivili muri za komini.
Impinduka mu nzego z’umutekano zajyanye n’izindi Perezida Ndayishimiye yakoze mu zindi nzego kuri uyu wa 5 Ukuboza 2024, zirimo urushinzwe imikino y’amahirwe (LONA) n’ibiro bishinzwe imisoro n’amahoro (OBR).
![](local/cache-vignettes/L1000xH666/ndayis-2-5a07e.jpg?1733477571)
![](local/cache-vignettes/L576xH576/brig_gen_ninteretse_joseph_yagizwe_umuyobozi_mukuru_wa_polisi_y_u_burundi-75222.jpg?1733477571)
![](local/cache-vignettes/L1000xH666/abasenateri_bemeje_ko_brig_gen_nteretse_joseph_ayobora_polisi_y-837b5.jpg?1733477571)
![](local/cache-vignettes/L1000xH563/gen_maj_frederic_budomo_wayoboraga_polisi_y_u_burundi_kuva_mu_ukwakira_2021_yasimbuwe-835f2.jpg?1733477571)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!