Nk’uko ibiro ntaramakuru AFP by’Abafaransa byabitangaje, aya magambo ari mu ijambo rya Perezida Macron rizatambuka tariki ya 7 Mata 2024, ubwo Abanyarwanda n’inshuti bazaba bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Macron ati "Ubwo icyiciro cyo gutsemba Abatutsi cyatangiraga, umuryango mpuzamahanga wari ufite ubushobozi bwo kumenya no kugira icyo ukora. U Bufaransa bwashoboraga guhagarika jenoside hamwe n’inshuti zo mu burengerazuba no muri Afurika [ariko] nta bushake byari bifite.”
Ibi Perezida Macron yabikomojeho ubwo yari ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali tariki ya 27 Gicurasi 2021. Icyo gihe yagaragaje ukwicuza, biturutse ku bufasha ubutegetsi bwa François Mitterrand bwahaye Leta yateguye jenoside.
Yagize ati “Jenoside ntabwo iba mu ijoro. Itegurwa igihe kirekire. Ijya mu mitwe y’abantu, ikabambura ubumuntu.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko kuva mu 1990, Leta y’u Bufaransa yanze guhagarika ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi, yima amatwi abayiburiraga, bayisaba guhagarika izi nkunga.
Ati “Mu 1990, u Bufaransa ntibwashoboye kumva amajwi y’ababuburiye, bwibonamo imbaraga nyinshi, butekereza ko buzakumira icyari cyaratangiye.”
Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye mu gihe ingabo zo mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUAR) zari mu Rwanda. Aho gutabara Abatutsi, iz’u Bubiligi zari muri ETO Kicukiro zaratashye, izindi na zo zikurikiraho.
U Bufaransa bwohereje ingabo zo gucyura Abafaransa bari mu Rwanda. Muri Kamena 1994 zagarutse mu butumwa bwa MINUAR, ariko na bwo ntizarinze Abatutsi bari bakikijwe n’Interahamwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!