00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Lourenço yongeye guhuriza RDC n’u Rwanda mu biganiro, yakira Nduhungurehe na Kayikwamba

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 30 July 2024 saa 05:09
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika ya Angola, João Lourenço, yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na Thérèse Kayikwamba Wagner wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibiro ntaramakuru Angop byo muri Angola byasobanuye ko Perezida Lourenço, Minisitiri Nduhungirehe na Kayikwamba baganiriye ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa RDC, yabaye intandaro y’amakimbirane ya RDC n’u Rwanda.

Minisitiri Nduhungirehe, Kayikwamba n’intumwa bayoboye bagiye kuganira ku buryo amakimbirane y’u Rwanda na RDC yakemuka, nk’uko byanzuwe mu nama yabereye i Luanda muri Angola muri Werurwe 2024.

Nk’uko byagenze ubushize, itsinda rya Angola ryari riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Tete Antonio. Uyu mudiplomate ni we wagejeje Minisitiri Nduhungirehe na Kayikwamba mu biro bya Perezida Lourenço.

Mu myanzuro yafatiwe mu biganiro byo muri Werurwe, harimo ko imirwano hagati y’ingabo za RDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23 igomba guhagarara, u Rwanda na RDC bigahanahana amakuru y’ubutasi hagamijwe kubungabunga umutekano wabwo.

Icyo gihe intumwa za RDC zasezeranyije iz’u Rwanda na Angola ko mu nama izakurikiraho zizagaragaza ingamba ubutegetsi bw’igihugu cyazo bwafashe zo gusenya umutwe wa FDLR washinzwe n’Abanyarwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ntabwo haramenyekana imyanzuro yafatiwe mu biganiro by’uyu munsi, gusa biteganyijwe ko bitarenze kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024 hasohoka itangazo rigaragaza urutonde rwabyo.

Ibiganiro byo ku rwego rw’abaminisitiri bitegura uguhura kwa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Félix Tshisekedi wa RDC na Lourenço. Ikitaramenyekana ni igihe abakuru b’ibihugu bazahurira, gusa umuhuza yifuje ko byaba mu gihe cya vuba bitewe n’uko gukemura aya makimbirane byihutirwa.

Perezida João Lourenço yakiriye Minisitiri Nduhungirehe
Perezida Lourenço yanakiriye Minisitiri Kayikwamba wa RDC
Minisitiri Nduhungirehe n'itsinda ayoboye baganiriye na Minisitiri Kayikwamba n'itsinda ayoboye, bahuzwa na Angola

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .