Yabitangaje mu gihe ikibazo cy’umutekano muke gikomeza gufata indi ntera hamwe n’imirwano hagati y’Ingabo za Congo, FARDC n’Umutwe wa M23.
Perezida Kenyatta yavuze ko akurikije uko ibintu bimeze muri iki gihe aho ibikorwa by’ubushotoranyi bikorwa mu buryo bweruye, asanga bibangamiye imigendekere myiza y’ibiganiro byatangijwe i Nairobi kandi bitesha agaciro intambwe yari yatewe.
Yasabye ko imirwano yose yahita ihagarikwa mu Burasirazuba bwa RDC kandi imitwe yitwaje intwaro yaba iyo mu gihugu no hanze yacyo ikazishyira hasi ikemera ko ibibazo bikemurwa mu nzira za politiki.
Perezida Kenyatta yatangaje ko ibice bya Ituri no mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu bice bya Bunagana iheruka gufatwa na M23 kimwe no mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bitemewe gutungwamo intwaro uretse inzego zibifitiye uburenganzira, ku buryo undi wese uzifite agomba kuzamburwa.
Ati “Kugira ngo ibyo bigerweho ndasaba ko Umutwe w’Ingabo uhuriweho na Afurika y’Iburasirazuba washyirwa mu bikorwa nk’uko byemejwe ku wa 21 Mata 2022.”
Uyu mutwe w’ingabo uzoherezwa muri Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bidatinze, mu rwego rwo kugarura amahoro binyuze mu bufasha uzaha ingabo za Congo kandi ukazafatanya na MONUSCO.
Uzakorana bya hafi n’inzego z’ubuyobozi mu gihugu mu bikorwa byo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abari mu nyeshyamba.
Biteganyijwe ko abayobozi b’ingabo z’akarere bazahurira i Nairobi ku Cyumweru, tariki 19 Kamena 2022, mu myiteguro ya nyuma yo kohereza izi ngabo.
Inama ya Kabiri y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, ku kibazo cya Congo yayobowe na Uhuru Kenyatta ku wa 21 Mata 2022.
Yitabiriwe na Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, Évariste Ndayishimiye w’u Burundi, Yoweri Museveni wa Uganda mu gihe Paul Kagame w’u Rwanda yari ahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.
Muri iyi nama, Perezida Kenyatta yavuze ko baganiriye ku kibazo cy’umutekano muri RDC, kandi bafata ingamba zigamije guteza imbere amahoro, ituze n’iterambere mu Burasirazuba bwa Congo no mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri rusange.
Nyuma yaho yanagiranye ibiganiro kuri telefone na bagenzi be, Paul Kagame na Félix Tshisekedi ku matariki ya 14 na 15 Kamena 2022.
Imirwano ikaze yabaye kuri uyu wa Mbere yasize M23 ifashe Umujyi wa Bunagana, abaturage benshi bava mu byabo.
Ubuyobozi bw’Ingabo za MONUSCO bwatangaje kuri uyu wa Gatatu ko bugiye gukorana na FARDC barwanira ko M23 yirukanwa muri Bunagana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!