00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa rya gahunda igamije kongera imiti n’inkingo bikorerwa muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Ugushyingo 2022 saa 01:56
Yasuwe :

Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza gahunda mpuzamahanga y’ubufatanye mu by’ubuzima, igamije kongera imiti ikorerwa ku mugabane wa Afurika, ifitanye isano no kuba u Rwanda ari kimwe mu bihugu bigiye gutangira gukora inkingo zirimo urwa Covid-19, Malaria n’urw’igituntu.

Amasezerano yo gukorera inkingo muri Afurika yashyizweho umukono n’ibihugu by’u Rwanda na Sénégal, mu rwego rwo guharanira kwihaza k’uyu mugabane mu bijyanye n’inkingo kuva kuri 1% kugera kuri 60%.

Umukuru w’Igihugu yitabiriye iyi gahunda ari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley; Perezida wa Banki y’u Burayi ishinzwe Iterambere, Werner Hoyer na Ursula von der Leyen uyobora Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Yari kumwe kandi na Holm Keller, Umuyobozi wa kENUP Foundation, umuryango utera inkunga ibikorwa birimo ubushakashatsi no guhanga ibishya mu rwego rw’ubuzima.

Iyi gahunda igamije ko nibura 60% by’imiti ikenerwa muri Amerika y’Amajyepfo, Caraibe no muri Afurika, izaba ikorerwa ikanahatunganyirizwa nibura mu 2040.

Ni igikorwa cyitabiriwe na Perezida wa Guyana, Ali ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus na Prof Senait Fisseha, umuganga mu bijyanye no kuvura utunyangingo duto tw’umubiri.

Perezida wa Banki y’u Burayi ishinzwe Iterambere, Werner Hoyer (iburyo), Ursula von der Leyen uyobora Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe, Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley, Perezida Kagame na Holm Keller, Umuyobozi wa kENUP Foundatio
Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley hamwe na Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .