Ni inama ya mbere ibaye nyuma y’amavugurura y’uwo muryango yabaye mu Ukuboza 2019, nkuko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byabitangaje binyuze kuri Twitter.
Nubwo uwo muryango ari umwe mu yihuza uturere yemewe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, nta bikorwa bikomeye bigaragara by’ubufatanye mu bukungu wigeze ugeraho nk’indi miryango nk’uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, SADC cyangwa ECOWAS uhuza ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika.
Mu nama y’abakuru b’ibihugu yateranye mu Ukuboza umwaka ushize, abakuru b’ibihugu bari bitabiriye bemeye amavugurura azatuma uwo muryango urushaho kungukira abanyamuryango.
Mu mavugurura yashyizweho harimo agamije impinduka mu bucuruzi hagati y’ibihugu binyamuryango n’ajyanye n’umutekano
ECCAS iri mu mugambi wo gukora ubucuruzi bwisanzuye (free trade) mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi mu bihugu binyamuryango byayo.
Uyu muryango kandi wemeje ko ibicuruzwa bizajya byinjizwa muri uyu muryango biturutse hanze yawo, bizajya bishyuzwa umusoro ungana na 0.4%.
Amafaranga y’imisoro azajya ava mu yatanzwe ku bicuruzwa byinjizwa bivuye hanze y’uwo muryango, azaba ari nk’inkunga izabasha mu kuziba icyuho kizaba cyagaragaye mu misoro. Biteganyijwe ko 50% by’azinjira azafasha mu kuziba icyuho cyizagaragara mu misoro bitewe no koroshya ibiciro by’ubucuruzi mu bihugu bigize uyu muryango wa ECCAS.
U Rwanda rwikuye muri ECCAS mu 2007, rusubiramo mu 2016. Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Vincent Biruta yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko u Rwanda rwafashe umwanzuro wo gusubira muri ECCAS kubera icyerecyezo cy’ububanyi n’amahanga bwarwo n’inzira y’ubukungu bwa Afurika.
Yagize ati “Iyo ufite sosiyete y’indege nka RwandAir ikeneye kugana mu bihugu bitandukanye muri Afurika n’ahandi, ni byiza gukorana n’iyo miryango kuko haba harimo amasezerano yorohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ubucuruzi.”
Yavuze ko kandi kuba uwo muryango uhuza ibihugu 11 ari amahirwe igihugu kitakwitesha.
Minisitiri Biruta yavuze ko mu mavugurura uwo muryango urimo harimo n’itorwa ry’abayobozi ba Komisiyo yawo. U Rwanda ruri mu bihugu byatanze abakandida bo kuwuyobora.
Kwinjira mu muryango runaka uhuza ibihugu, igihugu kiba gisabwa umusanzu wacyo wa buri mwaka. U Rwanda rwagombaga ECCAS angana na $5,911,556 rumaze kwishyura $2,364,622 bingana na 40% by’ayagombaga kwishyurwa. Asigaye ni $3,546,934 bingana na 60% azishyurwa mu myaka itanu iri imbere (2021-2025).
Kwishyura 40% ni umwanzuro wafashwe n’abakuru b’ibihugu bagira ngo bafashe ibihugu kubasha gutanga abakandida bazajya muri Komisiyo nshya ya ECCAS kuko icyari Ubunyamabanga cyahindutse Komisiyo.
ECASS yashinzwe mu 1983 ifite inshingano zo kunoza ubufatanye no kwishyira hamwe kwa Afurika yo hagati, ariko bigeze mu 2007 u Rwanda rufata umwanzuro wo kwivanamo ahubwo rushyira imbaraga mu miryango ya COMESA n’Umuryago wa Afurika y’u Burasirazuba, EAC. Rwasubiyemo mu 2016.
Kugeza ubu uyu muryango ugizwe n’ibihugu 11 birimo, u Rwanda, Angola, u Burundi, Cameroon, Repubulika ya Centrafrique, Congo Brazzaville, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Gabon, Equatorial Guinea, Tchad na Sao Tome & Principe.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!