Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku rubuga X, yagize ati “Ndakwihanganishije nkomeje muvandimwe Perezida William Ruto n’Abanyekenya, ku bw’imiryango yimuwe n’ubuzima bwaburiye mu mwuzure wibasiye Nairobi n’ibindi bice by’igihugu. U Rwanda rwifatanyije namwe n’igihugu cyanyu muri ibi bihe bikomeye.”
Guverinoma ya Kenya kuri uyu wa 30 Mata 2024 yatangaje ko nyuma y’imvura nyinshi imaze iminsi igwa, abantu 91 baburiwe irengero barimo 76 bo mu gace ka Mai Mahiu. Abagera kuri 71 ni bo byamaze kwemeza ko bapfuye.
Umuvugizi w’iyi guverinoma, Isaac Mwaura, yasobanuye ko Abanyakenya 190.942 bimuwe n’uyu mwuzure muri rusange, barimo 147.000 bo muri Nairobi.
Yagize ati “Nairobi ni yo yibasiwe cyane, aho Abanyakenya 147.000 bimuwe. Ni 77% by’abimuwe mu gihugu cyose.”
Hamaze gushyirwaho inkambi 52 zakira abimuwe n’imyuzure. Perezida Ruto yategetse ko abasirikare bajya muri Mai Muhiu kugira ngo batange ubufasha mu gushakisha abantu bakomeje kubura.
Guverinoma ya Kenya yatangaje ko iteganyagihe ryerekana ko imvura izakomeza kugwa kugeza tariki ya 6 Gicurasi 2024, iteguza ko hari ibyago by’uko ishobora kongerera ubukana iyi myuzure.
Ibihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba biri kugwamo imvura nyinshi guhera mu mpera za Mata 2024. Abahanga mu iteganyagihe basobanura ko biterwa n’ibihe bidasanzwe bya El Nino bituruka ku bushyuhe bwinshi bw’amazi yo mu nyanja y’Abahinde.
Ubu bushyuhe bwongera ububobere mu kirere, na bwo bukabyara imvura nyinshi muri ibi bihugu bikoze cyangwa byegereye iyi nyanja.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!