Yabigarutseho ku mugoroba wo Ku wa 16 Ugushyingo 2024 mu nkera y’Imihigo yasoje Ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri.
Unity Club igizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo n’abo bashakanye. Uyu muryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame ku wa 28 Gashyantare 1996 hagamijwe gutanga umusanzu mu “Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro nk’inkingi z’iterambere rirambye.”
Perezida Kagame yagaragaje ko ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwanyuzemo byarusize icyasha ku ruhando mpuzamahanga, ku buryo hari abakirubonera mu ndorerwamo yo kuba igihugu cy’abicanyi.
Ati “Aho tuva rero ni kure, kuko hari aho tujya mu mahanga, henshi bazi u Rwanda neza bakurikiye amateka y’uko tugenda dutera imbere ariko hari abandi bakituzi nk’aho ari rwa Rwanda rwa mbere y’imyaka 30 ishize. Icyo gihe igikurikiraho ni rwa Rwanda rw’abicanyi. Erega twakoze ishyano, twakoze ishyano pe! Iryo zina, iryo bara dufite tuzaribana igihe kirekire kuko ibyanditswe mu mateka no mu bitabo ntibisiba.”
Yagaragaje ko nubwo bimeze bityo, kugabanya ububi bw’iryo zina ku ruhando mpuzamahanga bishoboka, binyuze mu bikorwa byiza ukora bikaganza ishusho mbi igihugu cyasigiwe n’amateka mabi.
Ati “Ariko ushobora kugabanya ububi bw’iryo bara n’iryo zina bitewe n’ibyiza ukora bigenda bihindura imibereho y’abantu. Muri ibyo twifuza rero, iryo zina ryacu, icyo turi cyo, icyo dushaka kuba, n’ibyo twabaye mu bihe bibi bihora ari ugukirana kimwe kigomba kunesha ikindi. Abanyarwanda ndibwira ko bishingiye no ku biranga Unity Club n’ibyo itoza abantu iby’uko tugoma kunesha iryo zina ribi biragaragara ko ariko bigomba kugenda.”
Perezida Kagame yagaragaje ko bitewe n’amateka yaranze igihugu mu myaka 30 ishize, u Rwanda rukomeje guhangana n’urugamba rwo gukora ibyiza kugira ngo rutsinde icyasha rwambitswe n’amateka mabi.
Uretse kuba ruzwi nk’igihugu cyabayemo Jenoside, u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga rumaze kumenyekana mu bikorwa byo gufasha mu kugarura amahoro mu bindi bihugu nko muri Centrafrique, Mozambique n’ahandi rufite ingabo mu butumwa bwa Loni.
Ni igihugu kandi kiri gutangarirwa na benshi biturutse ku muvuduko w’iterambere kiriho nyuma y’imyaka 30 gusa kibayemo Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abarenga miliyoni.
Perezida Kagame yashimangiye ko mu gihe u Rwanda rwakomeza gukora ibikorwa byiza biteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, byaganza ishusho mbi benshi bari baruziho.
Yagaragaje ko hari bamwe bashaka kwanga ayo mateka y’u Rwanda bagahitamo gushaka ubwenegihugu bw’ibindi bihugu, yemeza ko ibyo bitabahanaguraho kuba ari Abanyarwanda.
Ati “Umuntu ashatse yakwibutsa abandi icyo uri cyo niba uri Umunyarwanda uri Umunyarwanda. Ibindi by’inyongera nabyo birashoboka ariko ntibihanagura bya bindi bya kavukire.”
Yasabye Abanyarwanda muri rusange guharanira ko u Rwanda rwatera imbere binyuze mu kunga ubumwe, gusenyera umugozi umwe no kwanga ikibi.
Perezida Kagame kandi yasabye abitabiriye ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwarumuri n’Abanyarwanda muri rusange, guharanira ko amateka mabi rwanyuzemo atazasubira ukundi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!