00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yifurije ishya n’ihirwe Naomi Mataʻafa wamusimbuye ku buyobozi bwa Commonwealth

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 26 October 2024 saa 07:06
Yasuwe :

Perezida Kagame wari umaze imyaka ibiri ayobora Umuryango Uhuza Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, yifurije ishya n’ihirwe Minisitiri w’Intebe wa Samoa, Fiamē Naomi Mataʻafa wamusimbuye muri izo nshingano, anamwizeza ubufatanye bugamije inyungu z’ibihugu byose biwugize.

Perezida Kagame wasoje uruzinduko muri Samoa kuri uyu wa 26 Ukwakira 2024, yasezeye ku baturage b’icyo gihugu cyakiriye inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma b’Umuryango wa Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, CHOGM, anabashimira urugwiro bababakiranye.

Yagize ati “Mvuye muri Samoa nishimiye ubwiza bw’iki gihugu n’urugwiro rw’abaturage bacyo. Ndashimira mushiki wanjye, Minisitiri w’Intebe Fiamē Naomi Mataʻafa inshingano ze nk’Umuyobozi Mukuru, nkanamushimira kuba yarayoboranye CHOGM y’uyu mwaka ubwenge n’intego.”

Yifurije Minisitiri w’Intebe Fiamē Naomi Mataʻafa intsinzi mu gihe agiye kuyobora Commonwealth, ati "Nitegute gukomeza gukorera hamwe ku bw’inyungu z’ibihugu byose bigize Commonwealth. Byari iby’icyubahiro ku Rwanda kuyobora uyu muryango."

Perezida Kagame yageze mu Murwa Mukuru wa Samoa, Apia, ku mugoroba wa tariki ya 22 Ukwakira 2024. Yari yaherekejwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, n’Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), Francis Gatare.

Mu bayobozi bakiriye Perezida Kagame harimo Minisitiri w’Intebe Mata’afa na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Samoa, Tuala Tevaga losefo Ponifasio. Baganiriye ku buryo umubano w’ibihugu byombi wakongererwa imbaraga.

Perezida Kagame kandi yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Antigua and Barbuda, Gaston Browne, na Minisitiri w’Intebe wa Papouasie-Nouvelle-Guinée, James Marape, baganira ku gukomeza umubano w’u Rwanda n’ibi bihugu.

Tariki ya 24 Ukwakira, Umukuru w’Igihugu yahuriye n’Umwami w’u Bwongereza, Charles III, mu nama y’umuryango SMI (Sustainable Markets Iniative) uteza imbere ishoramari rirengera ibidukikije; imwe mu ntego z’umuryango Commonwealth.

Muri CHOGM nyirizina yatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa 25 Ukwakira, Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma, baganiriye ku ntego z’uyu muryango, by’umwihariko ku kurengera ikirere no gushakira imirimo urubyiruko n’abagore.

Perezida Kagame yibukije abakuru b’ibihugu na za guverinoma ko Commonwealth ari umuryango urimo ibihugu byinshi by’ibirwa bito, bigirwaho ingaruka n’imihindagurikire y’ikirere nk’ubushyuhe bwinshi.

Yashingiye kuri iyi ngingo, asaba ibihugu biri muri Commonwealth uko ari 56 gufata iya mbere, bigafatira hamwe ingamba zo kurwanya imihindagurikire y’ikirere.

Yagize ati “Ikizatugeza ku kurwanya imihindagurikire y’ikirere ni amafaranga menshi ava mu bihugu bikize. Kandi ntabwo umuhate duhuriyeho ukwiye kugarukira aho. Bigomba gukorwa mu buryo butagoranye, hatabayeho gusunikira ibihugu biri mu nzira y’iterambere mu madeni menshi.”

CHOGM yaberaga muri Samoa yaranzwe n’ibyiciro by’inama zitandukanye, irimo iyahuje urubyiruko, abagore, ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga ndetse n’umwiherero w’abakuru b’ibihugu na za guverinoma.

Minisitiri w'Intebe wungirije wa Samoa, Tuala Tevaga losefo Ponifasio, ni we wakiriye Perezida Kagame ku kibuga cy'indege cya Apia
Samoa ni ikirwa kiri ku mugabane wa Oceania, kimwe mu bihugu biteye amabengeza
Ubwo CHOGM yaberaga muri Samoa, amabendera y'u Rwanda n'ay'ibindi bihugu bya Commonwealth yazamuwe muri Apia
Perezida Kagame yitabiriye inama ya SMI, umuryango washinzwe n'Umwami Charles III
Muri CHOGM, Perezida Kagame yaserutse bijyanye n'umuco wa Samoa
CHOGM ya Samoa yakurikiye iyabereye mu Rwanda muri Kamena 2022, ubwo Perezida Kagame yatangiraga kuyobora Commonwealth
Perezida Kagame, Minisitiri w'Intebe Mata'afa n'Umwami Charles III mu bakuru b'ibihugu na za guverinoma bitabiriye CHOGM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .