Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byasobanuye ko iki kirombe gikoreramo abakozi barenga 1800 kandi ko mu myaka itatu ishize, umusaruro wacyo wikubye hafi inshuro ebyiri.
Iki kirombe giherereye mu Murenge wa Shyorongi, kigenzurwa na sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Trinity Metals Group, hashingiwe ku masezerano yagiranye n’u Rwanda.
Ubucukuzi bwa Wolfram muri iki kirombe bwatangiye mu 1930, Trinity Metals itangira kubugenzura mu 2022. Ubu gifite ubuvumo butanu burimo ubutambike bwa metero 800 n’ubujyakuzimu bwa metero 120.
Mu bucukuzi bukorerwa muri iki kirombe, hifashishwa ikoranabuhanga rigezweho. Mu buvumo, hari imashini zitwara abakozi zijya gukura amabuye mu ntera ya kure, ibyuma bitanga umwuka, ibikurura amazi yo mu butaka kugira ngo atabangamira abakozi n’ibindi bikoresho bigabanya impanuka.
Muri Werurwe 2025, ubuyobozi bwa Trinity Nyakabingo bwasobanuye ko kubera iri koranabuhanga, hari hashize amezi arindwi nta mpanuka irabera muri iki kirombe yatuma umukozi asiba akazi umunsi.
Wolfram ni amabuye y’agaciro akenerwa cyane n’inganda zikora ibikoresho bigezweho kandi bikomeye. Harimo ibikoreshwa mu bwubatsi, ibyo mu ndege, mu bifaru, mu byogajuru, mu mbunda ndetse n’amasasu.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe mine, peteroli na gas (RMB), rusobanura ko byibuze mu cyumweru, u Rwanda rwohereza mu mahanga toni 24 za Wolfram.
Mu mwaka ushize, Trinity Metals yacukuye toni 1107 za Wolfram mu kirombe cya Nyakabingo ndetse iteganya ko umusaruro wayo uzikuba kabiri mu myaka ine iri imbere.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!