Iyi nama yahuje abahagarariye ibihugu 29 byo muri Afurika na Aziya byari mu nzira y’iterambere. Baganiriye ku bukoloni bimwe mu bihugu byari bikirimo n’uburyo amahoro n’iterambere ry’ubukungu byagerwaho.
Mu myanzuro yafatiwemo harimo ko ibihugu byari bigikolonijwe byagombaga kwigenga, hakabaho ubwubahane bw’ibihugu, hakirindwa ubushotoranyi no kwivanga mu buzima bwite bw’ibihugu ndetse hakimakazwa uburinganire.
Abitabiriye iyi nama kandi biyemeje guteza imbere ubukungu n’umuco hagamijwe ahanini kugabanya guhanga amaso u Burayi na Amerika, kurinda uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kwamagana ivangura rishingiye ku ruhu.
Kuva ku wa 1 kugeza kuri uyu wa 3 Nzeri 2024, mu mujyi wa Bali muri Indonesia hari kubera inama y’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika na Indonesia, ikurikira iya mbere yabaye muri Mata 2018.
Ni inama Perezida Joko Widodo wa Indonesia yatangaje ko izarangira igihugu cye n’ibyo muri Afurika bigiranye amasezerano y’ubufatanye afite agaciro ka miliyari 3,5 z’Amadolari ya Amerika.
Kuri uyu wa 2 Nzeri, Perezida Kagame yibukije ko ubufatanye bw’ibihugu byo kuri uyu mugabane na Aziya, bwavukiye muri Bandung muri iyi nama imaze imyaka 69 ibaye.
Yagize ati “Igitekerezo cy’ubufatanye bwa Afurika na Aziya cyaturutse muri iki gihugu mu myaka 69 ishize, mu nama ya Bandung. Iyi nama yahaye urubuga ibihugu byageragezaga kwishakira ahazaza mu bukungu na politiki, binyuze mu buryo bushya bw’ubufatanye no kugira ubumwe, mu gihe hari ubusumbane muri politiki.”
Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko ubufatanye bushingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama ya Bandung bwatumye ibihugu bigira imbaraga, ariko ko hari ibindi bikenewe gukorwa kugira bube bwiza kurushaho, bunabyarire inyungu buri ruhande.
Yagize ati “Ubu rwose dufite imbaraga kurusha uko twari tumeze icyo gihe. Ariko ntabwo twageze kure hahagije twagombaga kugera binyuze mu bufatanye bwa hafi, nka Afurika na Aziya, cyane cyane Indonesia.”
Perezida Kagame yageze muri Indonesia tariki ya 1 Nzeri. Uruzinduko rwe muri iki gihugu rwarangiye kuri uyu wa 3 Nzeri 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!