00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yatashye ikimenyetso cy’urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi cyashyizwe muri Latvia

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 2 October 2024 saa 06:24
Yasuwe :

Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Latvia, yatashye ikimenyetso cy’urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyashyizwe muri icyo gihugu, ashimira abaturage na Guverinoma ya Latvia ku bwo kwifatanya n’u Rwanda.

Icyo kimenyetso cy’urwibutso rw’abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yagitashye kuri uyu wa 02 Ukwakira 2024, ku munsi wa Kabiri w’uruzinduko rwe muri Latvia, kikaba cyarashyizwe ku isomero ry’igihugu rizwi nka ‘The Castle of Light’.

Umukuru w’Igihugu yatashye icyo kimenyetso cy’urwibutso nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Latvia, Daiga Mierina na Minisitiri w’Intebe, Evica Silina.

Yagize ati “Ndashimira Guverinoma n’abaturage ba Latvia ku bwo kwifatanya n’u Rwanda no guha icyubahiro inzirakarengane zambuwe ubuzima. Ntabwo uyu mwanya twawirengagiza.”

Perezida Kagame yatangaje ko nyuma y’ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda basubiranye agaciro kabo, bunga ubumwe, batera imbere, agaragaza ko bo n’abo muri Latvia bashobora kumvana.

Yagize ati “Nyuma y’imyaka 30 Jenoside ihagaritswe, Abanyarwanda twasubiranye agaciro kacu n’ubumwe nk’abantu. Amakuba twanyuzemo yaturemyemo ubushake bwinshi bwo gukora umurimo ukomeye wo gukomera no gutera imbere. Ntekereza ko Abanya-Latvia n’Abanyarwanda bashobora kumvana neza.”

Perezida Kagame yageze muri Latvia ku wa 1 Ukwakira 2024. Yagiranye ikiganiro na Perezida Edgars Rinkēvičs, ku bufatanye bw’ibihugu byombi, cyakurikiwe n’icyo bombi bagiranye n’abanyamakuru.

Abakuru b’ibihugu byombi kandi bashyize indabo ku rwibutso ‘Freedom Monument’ rw’abasirikare ba Latvia bapfiriye mu ntambara y’ubwigenge yabaye kuva mu 1918 kugeza mu 1920 ubwo bari bahanganye n’Abarusiya bo mu Bumwe bw’Abasoviyete.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Latvia ruzarangira ku wa 3 Ukwakira 2024. Ni we Mukuru w’Igihugu cyo muri Afurika wa mbere usuye iki gihugu cyo mu burasirazuba bw’Uburayi.

Perezida Kagame n'abaminisitiri bamuherekeje, Perezida Edgars n'abamuherekeje batashye uru rwibutso
Uru rwibutso rwashyizwe ku isomero rya Latvia
Perezida Kagame yashimiye Latvia ku bw'icyubahiro yahaye abazize jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .