00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasabye Afurika kudakangwa n’igitutu cy’abashaka kuyigenera ahazaza

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 11 August 2024 saa 07:51
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yavuze ko nta muntu ukwiye kugenera umugabane wa Afurika ahazaza hawo, kuko abawutuye bifitiye ubushobozi bwo kuwugeza aheza bifuza.

Muri iri jambo Perezida Kagame yavuze ubwo yari amaze kurahirira kuyobora u Rwanda muri manda ya kane kuri uyu wa 11 Kanama 2024, yashimiye Abanyarwanda bitabiriye amatora y’Umukuru w’Igihugu ku bwinshi, agaragaza ko ari igihamya cy’ubumwe no guhuza intego.

Yagize ati “Ibihe byo kwamamaza n’amatora tuvuyemo byatubereye twese Abanyarwanda igihe cy’ibyishimo ndetse bigaragaza ko twanyuzwe. Miliyoni z’Abanyarwanda bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kandi hafi ya bose baratoye."

Yakomeje ati "Ntabwo ari imibare gusa ahubwo birenze ibyo twiboneye n’amaso, n’ibyo twanyuzemo muri icyo gihe. Ukuri kurivugira. Abanyarwanda twagaragaje ubumwe n’intego duhuriyeho yo kwigenera ahazaza hacu. Iki ni cyo tumaze iyi myaka yose ishize duharanira.”

Muri ibi birori byitabiriwe n’abarimo abakuru b’ibihugu 22 bya Afurika, Perezida Kagame yavuze ko abakuru bakwiye gutekereza ku Isi abana babo bakwiye kubamo, asobanura ko muri rusange, abo kuri uyu mubumbe bose bahuje byinshi byabafasha kuwugira mwiza.

Yagize ati “Ntabwo bisobanuye ko tugomba kwemeranya kuri byose. Ariko tugomba kubaha amahitamo ya buri wese, twese tugakora neza mu buryo bwacu. Abanyembaraga nta mwanya bakwiye wo kunegera abandi icyerekezo cy’uko bakwiye kubaho no guhimba imvugo zigoreka ukuri. Ibi dukwiye kubirwanya n’iyo twaba turi ku gitutu.”

Perezida Kagame yasabye Abanyafurika kurwanya akarengane, kaba gaturuka hanze ya Afurika cyangwa imbere muri uyu mugabane. Ati “Twebwe Abanyafurika dusanzwe turwanya akarengane. Ntabwo dukeneye amasomo y’uburyo bwiza bwo kubikoramo.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko inzego za Afurika zikwiye gukora neza nk’uko byitezwe n’abatuye kuri uyu mugabane, yibutsa ko bakwiye kubaho batekanye, bafite ubuzima bwiza kandi bwiyubashye.

Ati “Nk’abandi bose, icy’ingenzi cyane ni ukubona abantu bacu babaho batekanye, bafite ubuzima bwiza kandi bwiyubashye. Ibi ni ngombwa kandi ni inshingano tudashobora guhunga cyangwa ngo tuyisunikire ku bandi.”

Perezida Kagame yibukije ko umuryango wa Afurika yunze ubumwe washyizweho kugira ngo utegure ahazaza heza k’abatuye kuri uyu mugabane, aho ijwi ryabo rizajya ryumvikana, kandi ko mu nzego zirimo umutekano, ibikorwaremezo n’ihangwa ry’imirimo, Abanyafurika bari kubona ibisubizo biziteza imbere.

Umukuru w’Igihugu yibukije ko umugabane wa Afurika ufite urubyiruko rwinshi rufite ubushobozi bwo guteza imbere uyu mugabane, binyuze mu guhanga udushya, asobanura ko rwiteguye kuwugeza ku mpinduka.

Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwigenera ahazaza yifuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .