Perezida Kagame yasabiye Zimbabwe na Sudani gukurirwaho ibihano byafatiwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 3 Kamena 2020 saa 06:46
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yasabiye ibihugu bya Zimbabwe na Sudani gukurirwaho ibihano by’ubukungu byafatiwe kugira ngo bibashe guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Kamena 2020 mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika, Caraïbes na Pacifique (ACP). Iyi nama yigaga ku ngamba zo gukomeza guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Perezida Kagame yatangiye ashima ibiri gukorwa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) n’ubuyobozi bwawo mu guhashya Coronavirus.

Yavuze ko ibitekerezo byatanzwe n’abakuru b’ibihugu bigize ACP bigaragaza akamaro ko kwishyira hamwe kw’ibyo bice bitatu by’Isi.

Perezida Kagame yavuze ko Coronavirus imaze kwangiza byinshi, ariyo mpamvu hakenewe ubufatanye mu kuyirwanya.

Yagize ati “Coronavirus yatwaye ubuzima bwa benshi inangiza cyane ubukungu. Ntiturashobora kumenya igihe ibi bizazane bizamara. Benshi mu banyamuryango bacu bakeneye kongererwa ubushobozi.”

“Ni iby’ingenzi ku bihugu bya Afurika, Caraïbes na Pacifique gukorera hamwe ku ngamba zo guhashya iki cyorezo no kuzahura ubukungu. Gukorana bya hafi nibyo bikenewe ngo ubuvuzi, inkingo n’ibikoresho by’ubuvuzi biboneke.”

Ibihugu bya Zimbabwe na Sudani ni bimwe mu binyamuryango bya ACP byagowe cyane no guhashya Coronavirus kubera ibihano by’ubukungu byafatiwe.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyiriyeho Sudani ibihano ishinja icyo gihugu gushyigikira iterabwoba mu gihe Zimbabwe yashyiriweho ibihano ishinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu n’amatora adaciye mu mucyo ubwo icyo gihugu cyari kiyobowe na nyakwigendera Robert Mugabe.

Ibyo byatumye ibyo bihugu kugeza ubu bidashobora kubona inkunga ihagije yo kwitegura no gushaka ibikoresho by’ingenzi mu guhangana na Coronavirus.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo bihano bikwiriye kuvanwaho. Ati “Ibihano bigikomeje ku banyamuryango bacu babiri, Sudani na Zimbabwe bikwiriye kuvanwaho mu kubifasha kugira ubushobozi bwo gufasha abaturage kubona ubuvuzi.”

Yagarutse ku ngaruka za Coronavirus yemeza ko zizakomeza na nyuma y’uko icyorezo ubwacyo kiranduwe, ashimangira akamaro k’ubufatanye mu guhangana n’ingaruka.

Ati “Ingaruka za Coronavirus zizakomeza na nyuma y’uko virusi izaba imaze guhashywa ndetse inzira yo gusubiza ibintu mu buryo izaba ndende. Kongera ubufatanye nibyo bizatanga igisubizo cy’ingirakamaro.”

Kagame yavuze no ku mavugurura ari gukorwa mu muryango wa ACP n’uw’Ibihugu by’i Burayi, avuga ko ari ingenzi.

Yashimangiye ko “U Burayi buzakomeza kuba umufatanyabikorwa wacu nkuko natwe turi abafatanyabikorwa b’ingenzi b’u Burayi.”

Umuryango w’Ibihugu bya Afurika, Caraïbes na Pacifique washinzwe mu 1975 ufite intego z’iterambere no kugabanya ubukene mu banyamuryango bawo. Ugizwe n’ibihugu binyamuryango 79 birimo 48 byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, 16 byo muri Caraïbes na 15 byo muri Pacifique.

Perezida Kagame yavuze ko ibihano byafatiwe Zimbabwe na Sudani bikwiriye kuvanwaho
Perezida Kagame ubwo yari akurikiye Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w'Ibihugu bya Afurika, Caraïbes na Pacifique
Abayobozi batandukanye bitabiriye Inama y'Abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w'Ibihugu bya Afurika, Caraïbes na Pacifique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .