Yabigarutseho mu gitaramo cy’Inkera y’Imihigo cyasoje Ihuriro rya 17 ry’Umuryango wa Unity Club Intwararumuri cyabaye ku wa 16 Ugushyingo 2024.
Perezida Kagame yagaragaje ko igihugu cyemera kuyoborwa n’abantu bagishyiraho iterabwoba ryo gukora ikintu runaka bitewe n’icyo bashaka kiba cyaratakaje ubuzima.
Ati “Icyo baba bashaka ni ukukurangaza, kugushyiraho iterabwoba, bakakwita izina ndetse bakakubwira ngo turagufatira n’ibyemezo, ubwo uw’ubwoba uwo mwanya agahindura akumva ko akwiye kumva ibyo bamubwiye. Ibyo biba mu gihugu cyatakaje ubuzima bwacyo, iyo ubyemera ntuba uriho.”
Yongeyeho ati “Iyo ubyemera ngo abantu bakuyobore bakubwire ibyo ukora, uko wifata…ariko se ko duhora turi mu biganiro byinshi, ubu muri iyi si nagira ngo twese twaremwe kimwe hari abantu bamwe Imana yaremye irangije ibasigira ububasha bwayo ngo bareme abandi? Ubu mwaremwe n’abandi? Ntabwo mwaremwe n’Imana? Ngira ngo twese twaremwe n’Imana ariko hari aho bigera ukagira ngo abantu bamwe baremwe n’abandi.”
Yagaragaje ko abo biyita ko Imana yaba yarabasigiye ububasha, atazi aho bari bari ubwo Abatutsi barenga miliyoni imwe bicwaga mu minsi 100 gusa.
Ati “Abo abacu bajya kurimbuka bagashira bari he? Cyangwa ubu bari he? Igihugu gishaka kwiyubaka kibaza ibyo bibazo byose kigashaka ibisubizo. Ukamenya ngo nta bandi baza ngo bakubwire uko ukwiye kuba wararemwe.”
Yagaragaje ko nta muntu ukwiye kuba abwira undi uko agomba kwifata nyuma yo kuremwa.
Ati “Uwaturemye we yaduhaye n’ubwonko ngo dutekereze, tugomba kubukoresha. U Rwanda n’amateka yacu n’isi nyine dukwiriye kuba tumenya uko iteye, nta mpamvu n’imwe yatuma tutagira izo mbaraga, ubwo bushake, uko kumenya kw’ibyo tugomba gukora.”
“Uko tugomba kwifata ubwacu, uko tugomba kwivana hamwe tukigeza ahandi aho dushaka kujya. Nta mpamvu n’imwe bwa bushake bwa burakari, bwa bushobozi navugaga buturimo ariko n’udashaka kubukoresha uzaba wa wundi usa n’uwaremwe n’undi.”
Perezida Kagame yasabye abitabiriye Ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri kunga ubumwe kuko bizafasha mu gutuma ibivugwa n’abanga u Rwanda batarwifuriza ibyiza batsindwa.
Yavuze ko hari abirirwa basebya u Rwanda, abandi bakaruharabika bashingiye ku miyoborere yarwo bamwe ntibanatinye kuvuga ko ruyobowe n’igitugu ashimangira ko ubumwe bw’Abanyarwanda buzabaca intege.
Ati “Ibyo byose bivugwa cyangwa bigirirwa nabi u Rwanda, iyo abantu bashyize hamwe bafite iyo ntego, kwa gushaka ndetse n’uburakari buvuga ngo ariko kuki abantu batugira batya cyangwa twagaragara nk’ibimeze bitya, ibyo byose bihinduka ubusa.”
Yashimangiye ko ibyo igihugu gisezeranya Abanyarwanda bikorwa nta mususu.
Yasabye buri wese gutanga umusanzu we mu guharanira ko u Rwanda rukomeza kubaho kandi rukabaho neza nk’uko Abanyarwanda barwifuza.
Yavuze ko buri muntu mu mwanya we mu gihe yagerageza agakora ibyo ashoboye agatanga umusanzu ashoboye kugira ngo rwa Rwanda rukomeze rubeho kandi rubeho neza uko Abanyarwanda babyifuza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!